umu amakuru- Umuriro watse muri Ferwafa:De Gaulle yahawe amasaha 48 yo gutanga ibisobanuro ku ikoreshwa ry’umutungo | Umusingi

Umuriro watse muri Ferwafa:De Gaulle yahawe amasaha 48 yo gutanga ibisobanuro ku ikoreshwa ry’umutungo

Please enter banners and links.

Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Vincent de Gaulle, yandikiwe ibaruwa n’abayobozi bamwungirije, bamusaba ibisobanuro ku bijyanye n’ikoreshwa ry’umutungo, anahabwa amasaha 48 yo kuba yabitanze bitaba ibyo hagafatwa ibindi byemezo.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yagaragaye mu bitangazamakuru bitandukanye  yanditswe kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2017 igashyirwaho umukono na Visi Perezida wa Ferwafa, Kayiranga Vedaste kimwe n’Umunyamategeko wayo, Ndagijimana Emmanuel; Nzamwita Vincent De Gaulle yasabwe gusobanura ibijyanye n’ikoreshwa ry’umutungo wa Ferwafa bivugwa ko akoresha mu nyungu ze.

Iyi baruwa igira iti “Bwana Perezida wa Ferwafa, Nyuma yo kumarana igihe dukorana muri Komite Nyobozi ya Ferwafa kuva muri Mutarama 2014, tutanyurwa n’imikoranire kuko yaranzwe no gufata ibyemezo inshuro nyinshi, mu izina ryacu, utatugishije inama ukagenda utwemerera iyo mikorere ariko ntuyihindure;”

 

Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Vincent de Gaulle

“Tumaze kubona kandi ko wafashe icyemezo cyo kwiha amafaranga angana na 20 000 $ (ibihumbi makumyabiri) ahwanye na 16 760 000 Frw (miliyoni cumi n’esheshatu n’ibihumbi maganarindwi na mirongo itandatu y’amanyarwanda) yatanzwe na CAF agenewe Perezida wa Ferwafa (Allowance) mu gihe cy’umwaka 1/07/2017 kugeza 30/06/2018 ukaba yose warayashyize kuri konti yawe iri muri Banki ya Kigali (nk’uko icyemezo cya banki kiri ku mugereka kibigaragaza).”

“Tumaze kubona kandi ko wanze kwishyura imisoro y’ayo mafaranga ukavuga ko izishyurwa na Ferwafa kandi nta hantu na hamwe ateganyijwe ku ingengo y’imari yayo; Tumaze kubona ibyo byose byakozwe komiseri ushinzwe umutungo muri Ferwafa atabizi, tugusabye ibi bikurikira:”

“Gutumiza inana ya komite nyobozi mu gihe cy’amasaha mirongo ine n’umunani (48) ukinona iyi baruwa kugira ngo uduhe ibisobanuro; Tukumenyesheje ko niba udatumiye iyo nama mu gihe tugusabye, tuzafata ibyemezo bikwiye”Andi makuru dukesha ruhagoyacu.com avuga ko Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Vincent de Gaulle yihaye Miliyoni 17 nkuko

 

 

2,531 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.