umu amakuru- Pastor Ntambara Saturday arashinjwa kuriganya ibihumbi 600 bya pastor Kibonge bigiye kumujyana mu Nkiko | Umusingi

Pastor Ntambara Saturday arashinjwa kuriganya ibihumbi 600 bya pastor Kibonge bigiye kumujyana mu Nkiko

Please enter banners and links.

Kuwa 3 Nzeli 2018 Pastor Kibonge yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko agiye kujyana Pastor Ntambara Saturday mu nkiko amushinja kumuriganya amafaranga ibihumbi Magana atandatu (600.000Rfw).

Pastor Kibonge yabwiye ikinyamakuru Umusingi ko yakodesheje urusengero rwa Ntambara rwitwa Successiful  nyuma y’uko urwe rwari rumaze gufungwa igihe Leta yafungaga insengero nyinshi amwishyura ibihumbi Magana atandatu kugirango ajye asengeserezamo ku minsi bari barumvikanye.

Pastor Kibonge yagize ati “Ubu ngiye kumujyana mu nkiko kuko yarandiganyije amafaranga menshi ku buryo nabaye nk’imwishyura nyuma y’iminsi mike mbwirwa ko nawe yafungiwe sinasubizwa amafaranga yanjye none ngiye kumujyana mu mategeko niyo azadukiranura”.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Pastor Ntambara Saturday kuri whatsapp ye maze tumubaze ibimuvugwaho na mugenzi we Pastor Kibonge ko yamuriganyije amafaranga ye ibihumbi Magana atandatu maze abanza kuvuga ngo uzamubaze impamvu yafungiwe.

Pastor Ntambara Saturday ushinjwa kuriganya Pastor Kibonge (Photo Internet)

Pastor Kibonge uvuga ko Ntambara yamuriganyije amafaranga

 

Pastor Ntambara yakomeje avuga ko atamenye igihe Pastor Kibonge yagendeye ngo yagiye kumva yumva ngo yaragiye batarabonana amaso ku maso.

Pastor Ntambara yagize ati “Nagende andege nicyo amategeko abereyeho cyangwa abayobozi baberaho naho aka kanya kujya mu itangazamakuru ntacyo byakemura ariko uzamubwire abanze akizwe”.

Nyuma yaho Leta ifungiye zimwe mu nsengero hari zimwe mu zafunzwe zajyaga gushaka aho zikodesha muzitarafunzwe aribyo byari byabaye kuri Pastor Kibonge ubwo yajyaga kwa Pastor Ntambara kugirango ajye akoresha urusengero rwe mu gihe agishakisha ibyangombwa byasabwaga kugirango afungurirwe cyangwa ajye hanze.

3,343 total views, 15 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.