Ise wa Gen.Kayumba Nyamwasa yitabye Imana,soma inkuru umenye aho yabaga
— April 7, 2018
Please enter banners and links.

Amakuru ari kuvugwa hirya no hino ni urupfu rwa Ise wa Gen. Kayumba Nyamwasa Faustin witabye Imana ku wa Kane tariki 5 Mata 2018 aguye muri Uganda mu mujyi wa Kampala.
Umukambwe Senumuha Ferediriyani Chimpreports yatangaje ko yazize uburwayi bw’ umutima.
Biteganyijwe ko uyu musaza azashyingurwa mu mujyi wa Kampala mu karere ka Wakiso mu gihugu cya Uganda, gusa igihe azashyingurirwa ntabwo kiramenyekana kubera ko umuryango we hari abo ugitegereje bari hirya no hino mu bihugu bitandukanye kugirango bazaze kumushyingura.
Abavandimwe ba Kayumba Nyamwasa babwiye iki kinyamakuru ko Kayumba Nyamwasa uri mu buhungiro mu gihugu cya Afurika y’ Epfo ashobora kutitabira umuhango wo gushyingura se kubera umubano u Rwanda rufitanye na Uganda nyuma y’iminsi ishize umubano w’ibi bihugu utari umeze neza bigasaba ko abakuru b’ibihugu byombi bahurira mu gihugu cya Uganda kugirango baganire ku mibanire y’ibyo bihugu.

Senumuha Ferediriyani ise wa Gen.Kayumba Nyamwasa ahagararanye n’umukobwa
Muzehe Senumuha Ferediriyani ni umwe mu batutsi bahunze u Rwanda muri 1959, yahungiye muri Uganda ari naho umuhungu we Gen.Kayumba Nyamwasa yavukiye.
Gen.Kayumba Nyamwasa yize muri Uganda mu mujyi wa Mbarara ahava ajya kurangiriza muri Kaminuza ya Makarere mu ishami ry’amategeko, nyuma aba umwe munyeshyamba zafashije Perezida Museveni gukura Militon Obote ku butegetsi mu myaka ya 1985.
Mu mwaka wa 1990 Gen.Kayumba Nyamwasa yinjiye mu ngabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse aza kuba umuyobozi w’ ubutasi mu gisirikare cy’ u Rwanda n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’uRwanda.
Mu mwaka wa 2010 nibwo Gen.Kayumba Nyamwasa yahunze igihugu nyuma yo kutavugarumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda aca muri Uganda ahungira muri Afurika y’ Epfo aho yashinze ishyaka RNC ritavugarumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda.
2,313 total views, 1 views today

AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uganda :Abanyarwanda batangij e ishuri ryigisha Umuco Nyarwanda Indashyikirwa International School
Umuriro watse muri Ugandan Banyarwanda icyo bapfa kirakomeye,Baragurishijwe ntibabimenya ariko barerekeza he?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Hagaragaye abakobwa beza cyane bafite imyambarire itangaje mu birori bya Bad Black bitangaza abantu aho baturutse (Amafoto)
Leave a reply