Ikigo SFH gishobora gufunga imiryango ndetse n’ibikoresho byacyo bigatezwa cyamunara
— July 13, 2017
Please enter banners and links.

Ikigo SFH (Society for Family Healthy Rwanda) cyafashaga abantu ku bijyanye no kubabonera udukingirizo ,kurwanya malaria n’ibindi bijyanye n’ubuzima bivugwa ko kigiye gufunga imiryango ndetse n’ibikoresho byacyo birimo imodoka na za mudasobwa n’ibindi bikoresho bigatezwa cyamunara.
Bamwe mu bakozi bahakora n’abahakoraga Kuwa 12 Nyakanga 2017 batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko bafite impungenge ko SFH igiye gufunga imiryango ndetse n’ibikoresho bigatezwa cyamunara kubera ko icyo kigo cyabuze amafaranga ahagije yo gukomeza gukora ibyo cyakoraga.

Umuyobozi wa SHF Rwanda Wandera Manasseh
Umwe mu bakozi ba SFH utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ubu dufite na gahunda uko abakozi bagomba gusezererwa mu kazi kubera ikigo kitagifite ubushobozi”.
Undi nawe mu bahakoze nawe utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “mwamenye ko SFH igiye gufunga kubera ubuyobozi bubi imishinga hafi ya yose yayiteraga inkunga yayihagaritse?mwakurikirana ayo makuru abantu bakamenya uko bihagaze”.
Aba bavugaga ko hari na gahunda yamaze gukorwa uburyo abakozi bazasezererwa mu kazi nkuko iyo gahunda bayigejeje ku kinyamakuru Umusingi iteye gutya:Kuwa 20/6/2017 hazasezererwa CBO’s Coordinators,Sales and Finance Officers ,Kuwa 20/7/2017 hazakurikiraho TL’s no gufunga za biro z’uturere (Closing of regional Offices),Kuwa 20/9/2017 hazakurikiraho abitwa Counselors,Kuwa 20/10/2017 hazakurikiraho CoP,Jennefer,M&E Director of Finance hanyuma ikigo kigafungwa.
Ikinyamakuru Umusingi kikimara kumva ayo makuru avugwa muri SFH Rwanda cyashatse kumenya niba koko ibivugwa ari ukuri maze kibaza umuyobozi wayo witwa Wandera Manasseh maze ahakana ko ayo makuru atariyo agira ati “ayo makuru yose siyo”.
Wandera yongeyeho ko ibivugwa byo kwirukana abakozi ati “uyu ni umushinga.Tugira imishinga dukora ikarangira indi igatangira”.Wandera yongeyeho asoza ati kandi uwaguhaye ayo makuru Imana imuhe umugisha .
Muri iki kigo kirimo kuvugwamo umwuka uteri mwiza ndetse umazemo igihe amakuru Ikinyamakuru Umusingi cyacukumbuye ni uko biterwa ni uko bamwe mu bakozi bakora muri icyo kigo cya SFH ndetse n’abahavuye bafite amakuru ko uyu muyobozi w’iki kigo azahabwa imperekeza ingana na Miliyoni makumyabiri ne isheshatu (26M) mu gihe bamwe bavuga k obo bazimwe ndetse n’abandi bafite impungenge ko nabo ntazo bazahabwa kandi bumva amakuru ko bagiye kwirukanwa.
Twabibutsa ko mu minsi yashize uyu muyobozi Wandera Manasseh yajyanywe mu nkiko n’abakozi yirukanye bamushinja kubirukana binyuranije n’amategeko mu gihe we yavugaga ko yabirukanye mu buryo bwubahirije amategeko kandi akavuga ko na Leta yagabanyije abakozi nawe akaba yarabikoze mu rwego rwo kugabanya abakozi.
Gatera Stanley
2,760 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Leave a reply