umu amakuru- Mu mukino witeramakofe utegerejwe ku isi yose wishiraniro Conor McGregor yabwiye Floyd Mayweather ko mu masegonda 20 azaba amaze kumwica | Umusingi

Mu mukino witeramakofe utegerejwe ku isi yose wishiraniro Conor McGregor yabwiye Floyd Mayweather ko mu masegonda 20 azaba amaze kumwica

Please enter banners and links.

Hategerejwe umukino w’iteramakofe abantu bavuga ko ari ishiraniro uzahuza ibihangange 2 Floyd Mayweather uzwiho kutaneshwa ndetse uherutse gutsinda uwitwa Manny Pacquiao ubu arashaka kwereka Conor McGregor nawe ari ubusa imbere.

Floyd Mayweather yabwiye Conor McGregor yoroshye cyane kumutera ikofe rimwe gusa akamurangiza .

Bateranye amagambo akomeye

Bombi bashakaga gufatana mu ijosi mbere y’umukino barimo kubakiza

Uyu munyamerika Floyd Mayweather amaze gukina imikino y’iteramakofe yikurikiranya 26 ariko nta n’umwe aratsindwa akaba aribyo ashingiraho abwira mugenzi we Conor McGregor ko nawe yarangije kumutsinda.

N’umukino uzaba mu kwezi kwa 8 tariki 26 ariko kubera baba bawushoyemo amafaranga itangazamakuru rikawushyushya cyane ndetse n’abakinnyi buri umwe akavuga amagambo ashyushya abana usanga buri umwe ahigira kujya kureba uwo mukino ugasanga ikibuga cyuzuye iyo bakina.

Mu kiganiro n’abanyamakuru giherutse kubahuza aba bagabo bombi muri Los Angeles aho bavugiye aya magambo ndetse bakaba barimo kuzenguruka imijyi 4 kugirango abantu bazaze kureba uwo mukino.

Perezida wa UFC Dana White utegura uyu mukino niwe urimo kugenda afata amafoto n’amashusho y’aba bagabo bombi bahigirana kwicana mu mukino w’iteramakofe umaze gutera imbere uri Amerika.

Ndayambaje F

 

 

2,640 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.