umu amakuru- Lionel Messi yakoze ubukwe na Antonella Roccuzzo yanga gutumira uwahoze ari umutoza we ndetse na Pique | Umusingi

Lionel Messi yakoze ubukwe na Antonella Roccuzzo yanga gutumira uwahoze ari umutoza we ndetse na Pique

Please enter banners and links.

Lionel Messi ukinira ikipe ya  FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Argentine, yarushinze n’umukunzi we Antonella Roccuzzo bamenyanye kuva mu buto bwe afite imyaka itanu y’amavuko.

Abantu bari bazi ko Messi azatumira uwari umutoza we Enrique ndetse na myugariro bakinana mu ikipe imwe Gerrard Pique ariko batangajwe no kubona atabatumiye mu bukwe bwe.

Ibi birori by’amateka mu buzima bw’aba bombi byabereye muri hotel City Center Rosario iherereye mu Mujyi wa Rosario muri Argentina, byitabirwa n’abarenga 250 barimo abakinnyi bakomeye ku Isi n’abakunzi babo.

Aba barimo , Sergio Kun Aguero n’inshuti ye Karina; Cesc Fabregas n’umugore we Daniella Seeman, uyu ni inshuti magara y’umugore wa Messi Antonella; Gerard Piqué n’umugore we Shakira; Neymar da Silva Santos Júnior na Luis Suárez ba FC Barcelona n’abandi.

Samuel Eto’o wakinanye na Messi muri Barcelona

Messi yabanje kujya kwiyogoshesha ku munsi w’ubukwe

Messi w’imyaka 30 amaze imyaka 25 na Antonio w’imyaka 29 mu munyenga w’urukundo. Aba bombi bafitanye abana b’abahungu babiri Thiago Messi na Mateo Messi, baraye barushinze mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Nyakanga 2017. Umutekano mu bukwe bwabo wari wakajijwe cyane, hitabajwe abapolisi 450.

Ubu bukwe bwari bufite umwihariko kuko ababwitabiriye basabwe gukura ku murongo telefone zabo ngendanwa, abagore baje bitwaje nibura imyambaro itatu itandukanye yagombaga kubafasha kugaragara neza mu bihe bitandukanye mu gihe abagabo bari basabwe kuzana nibura amashati atatu y’amabara atandukanye.

Amakuru aturuka muri Argentina yagaragaje ko habayeho gushyamirana hagati y’abagize umuryango w’umukwe n’umugeni ariko Messi yabihakanye avuga ko nta kibazo cyabayeho hagati ya nyina n’umugore we bivugwa ko hashize imyaka irindwi barebana ay’ingwe.

Ibi birori byasojwe Messi atungura umugore we Antonella, aho yatumije umuhanzi ukomoka muri Argentine Abel Pintos, amuririmbira indirimbo akunda yitwa Sin Principio ni final (Nta ntangiriro nta n’iherezo).

 

3,050 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.