Diane Rwigara ntiyemera ibyo Komisiyo y’Amatora yavuze ko ari mu batujuje ibyangombwa
— July 3, 2017
Please enter banners and links.

Kuwa 30 Kamena 2017 Mu kuganiro n’abanyamakuru, Shima Diane Rwigara umugore umwe wamaze gutanga ibyangombwa muri Komisiyo y’Amatora nk’ushaka kuzahatanira kuyobora igihugu, yavuze ko atemera ibyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashingiyeho itamutangaza ku rutonde rw’agateganyo rw’Abakandida bemerewe kandi yarujuje ibyangombwa byose yasabwaga.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, cyabereye i Nyamirambo, Shima Diane Rwigara yabwiye abanyamakuru ko ibyo yasabwaga gutanga byose yabitanze ariko agatangazwa n’uko atagaragaye ku rutonde rw’abakandida bazahatana mu matora ya Perezida azaba mu Rwanda tariki 4 Kanama 2017.
Yagize ati “Natanze urutonde rw’abansinyiye ruriho abantu 985, ariko Komisiyo y’Amatora igaragaza ko 473 batujuje ibisabwa.”
Yavuze ko Komisiyo ngo yamusobanuriye ko abo bantu itabemera ahanini ishingiye ku kuba imikono yabo ku rupapuro basinyiyeho Diane Rwigara idasa neza n’iri ku ndangamuntu zabo.
Kubwe ngo kuba Komisiyo itaramushyize ku rutonde rw’Abakandida bemejwe by’agateganyo ngo ni ukumuca intege ariko ngo ntazigera acika intege kuko ngo ajya gutanga kandidatire yari yiteguye.
Ati “Inzira twanyuzemo ni urugendo rutoroshye, umuntu ahura n’ingorane nyinshi ariko sinzacika intege. Nizera ko niba igihugu gifite Demokarasi kigomba kubyerekana.”
Diane Rwigara avuga ko muri buri Karere bagerageje gushaka ababasinyira kandi barenza cyane umubare w’abantu 12 basabwaga nibura mu karere kamwe, bavuga ngo nibagira abo banga abandi bazasigare, kandi ngo ni igikorwa cyabaga ahibereye.
Yavuze ko abantu 15 mu bamusinye bahohotewe, harimo bamwe ngo batakirara mu ngo zabo, n’abandi babazwa impamvu bataye umurongo, n’abamuherekeje atanga kandidatire ngo na bo babajijwe impamvu, gusa ngo iki kibazo yakigejeje kuri Polisi.
Diane Rwigara ngo mu minsi yahawe azakomeza gushaka uko yakuzuza umubare w’abamusinyira bujuje ibyangombwa gusa yavuze ko bigoye kuko ngo Komisiyo itamusobanuriye neza ibyo yagendeyeho yanga abari bamusinyiye.
Ati “Sinatangiye mvuga ngo nibananiza nzabivamo, nangiye nzi ko bikomeye kandi ntazacika intege.”
Tariki ya 27 Kamena Komisiyo y’Amatora yatangaje by’agateganyo ko Kagame Paul watanzweho Umukandida n’Umuryango wa RPF-Inkotanyi, na Dr Frank Habineza watanzweho Umukandida n’ishyaka rye rya Green Democratic Party of Rwanda ari bo bemerewe kuziyamamaza.
Urutonde ntakuka rw’Abakandida baziyamamaza mu matora ya Perezida ruzatangazwa tariki 7 Nyakanga 2017.
Shima Diane Rwigara ni we wa mbere utumiye abanyamakuru uvuga ku cyemezo cya Komisiyo y’Amatora cyo kumusaba kuzuza ibisabwa, mu gihe hari abandi barimo Barafinda Sekikubo Fred, Mwenedata Gilbert na Mpayimana Philippe bose bari batanze ibyangombwa muri Komisiyo bagaragaza ubushake bwo kuzayobora u Rwanda ariko ntibaza ku rutonde rw’agateganyo.
N’ubwo benshi mu bakandida bavugaga ko nibaramuka batsinze bazashyigikira itangazamakuru rigatera imbere ariko ibimenyetso bigaragaza ko nabo ntacyo barimarira uretse Diane niwe ugaragaza ko yakorana naryo umunsi ku wundi bitewe n’uburyo aba atanga amakuru.
Bamwe bagira bati iyo ushaka kumenya umuntu uzi akamaro k’itangazamakuru buri kantu ukoze uri umunyapolitiki ubwira itangazamakuru ariko kuba Diane Rwigara abikora bigaragaza ko we itangazamakuru yarishyigikira ariko abandi nugushaka ko itangazamakuru ribafasha gusa mu bihe barimo.
Nyuma ya komisiyo y’Amatora gutangaza urutonde rw’agateganyo abantu batangiye kuvuga byinshi bamwe bati n’ubundi bazakomeza bariya 2 abandi bati bazongeramo wenda umwe wigenga abandi bati ni Barafinda n’ibindi byinshi ariko harabura iminsi itageze kuri itanu hakamenyekana abakandida nyabo bazahatanira kuyobora u Rwanda.
2,277 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply