umu amakuru- Itaramakofe Manny Pacquiao yakubiswe n’uwahoze ari umwarimu bitangaza benshi | Umusingi

Itaramakofe Manny Pacquiao yakubiswe n’uwahoze ari umwarimu bitangaza benshi

Please enter banners and links.

Umunya-Philippines, Manny Pacquiao, wamamaye mu mukino w’iteramakofe, yakubiswe bikomeye  mu buryo butunguranye n’Umunya-Australia, Jeff Horn, mu mukino wabereye imbere y’abafana ibihumbi mirongo itanu kuri Stade ya Suncorp.

Manny Pacquiao, umaze kwamamara mukino w’iteramakofe yavuzwe cyane mu 2015 ubwo yahanganaga n’umunyamerika Floyd Mayweather mu mukino wari waravuzwe kuva mu 2009.

Kuri iki Cyumweru yari yakinnye n’umunya-Australia umaze imyaka 10 muri uyu mukino nyuma yo kureka akazi k’ubwarimu Jeff Horn. Byari byitezwe ko nta kabuza Pacquiao aza gutsinda ariko mu buryo bwatunguye benshi, akanama nkemurampaka kemeje ko atsinzwe ku manota 117-111, 115-113, 115-113.

Manny Pacquiao iburyo

Bombi bakinaga mu cyiciro cy’abatarengeje ibiro 67 gusa ugutsindwa kwa Pacquiao wateye mugenzi we ingumi 182 kuri 92, kwatumye abakurikiye uyu mukino binubira ibyemejwe n’akanama nkemurampaka.

Nka Lennox Lewis ufite umudari w’isi inshuro eshatu muri iki cyiciro, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko bitumvikana uburyo Horn yatsinda asa n’utigeze arwana.

Uku gutsindwa kwa Pacquiao gutumye mu buzima bwe mu mikino 59 yakinnye atsindwa irindwi akanganya ibiri mu gihe Horn we mu mikino 17 amaze gukina ataratsindwa ariko yanganyije inshuri imwe.

Imibare y’ibyavuye muri uyu mukino igaragaza ko mu bipfunsi 92 Horn yateye muri byo 73 byari bikomeye.

Pacquiao yaherukaga gutsindwa na Floyd Mayweather ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mukino wahenze kurusha indi yose mu mateka y’isi aho ubarirwa miliyoni zisaga 300 z’amadolari ya Amerika, no kurebwa n’abantu bari hagati ya Miliyoni 2,5 na miliyoni 3 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

 

2,173 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.