Lionel Messi yatsinzwe mu rubanza rw’ubujurire bw’igifungo cy’amezi 21
— May 24, 2017
Please enter banners and links.

Lionel Messi ukinira FC Barcelona yatsinzwe mu Rukiko rw’Ikirenga mu rubanza yari yajuririyemo igifungo cy’amezi 21 yakatiwe kubera kunyereza imisoro.
Tariki 21 Mata uyu mwaka nibwo Messi na se umubyara, Jorge, bari bakatiwe igifungo cy’amezi 2, Messi anacibwa miliyoni 1.75 z’ama-Euro naho se acibwa miliyoni 1.3 z’ama-Euro bahamijwe ibyaha byo kunyereza imisoro hagati y’umwaka wa 2007 na 2009.
Aba bombi bari bajuririye iki gihano mu Rukiko rw’Ikirenga bagaragaza ko barenganye, ariko kuri uyu wa Gatatu, Urukiko rw’Ikirenga na rwo rwabahamije ibyaha ndetse rwemeza ko ibihano bahawe bigumaho.

Gusa uyu mukinnyi umaze kwegukana ibihembo by’umukinnyi mwiza ku Isi inshuro eshanu, ashobora kutazajya muri gereza kuko mu mategeko yo muri Espagne hateganyijwe ko igihano kiri munsi y’imyaka ibiri uwagihawe adashijwa kumena amaraso, gishobora kwishyurwa amafaranga.
Umushinjacyaha yerekanye ko se wa Messi ari nawe ushinzwe kureberera inyungu ze, yakoreshaga amasosiye yo mu bihugu bya Uruguay, u Busuwisi na Belize mu rwego rwo kugabanya imisoro, mu myaka ibiri banyereza agera kuri miliyoni 3.6 z’ama-Euro.
Mu gihe yireguraga, Messi yakunze kuvuga ko nta kintu na kimwe azi ku bijyanye n’umutungo we ahubwo ko ibyo aregwa byabazwa abashinzwe kumureberera inyungu, barimo na se umubyara.
Umubyeyi wa Messi we yasobanuye ko ibyo yakoze atari azi ko binyuranyije n’amategeko kuko yabanje kuvugana n’umujyanama mu by’amategeko amubwira ko nta kibazo biteye.
2,449 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Leave a reply