VOLLEYBALL: 2 mu bayobozi ba FRVB bari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda">
VOLLEYBALL: 2 mu bayobozi ba FRVB bari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda
— February 10, 2017
Please enter banners and links.

Abayobozi babiri bo mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball hano mu Rwanda bari mu maboko ya Police, aho bakurikiranweho kugira uruhare muri ruswa y’amafaranga yabaye mu gihe cy’amatora yabaye muri iri shyirahamw ndetse na mbere ya ho.
Abari mu maboko ya police kugeza ubu ni umunyamabanga wa FRVB, Hatumimana Christian ndetse n’umubitsi w’iri shyirahamwe rya Volleyball, Uwera Jeannette nk’uko tubikesha ACP Theos Badege.
“Babiri nibo bari mu maboko ya polisi kuva ejo hashize [kuwa Gatatu], barakekwaho kugira uruhare muri ruswa y’amafaranga mu gihe cy’itegurwa ry’amatora. Iperereza rirakomeje.”
Amakuru agerakuri RuhagoYacu, ni uko hashobora kuba harakoreshejwe amafaranga arenga miliyoni 12 yavuye kuri compte ya FRVB, yose yakoreshejwe muri aya matora.
Mu mpera z’icyumweru gishize, kuwa Gatandatu, nibwo muri FRVB, ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda habaye amatora ya komite nshya, aho yegukanwe ya Nkurunziza Gustave wari usanzwe ayobora FRVB, atsinze Karekezi Léandre wari uvuye muri Gisagara Vollleyball Club ku majwi 18 ku 9 mu banayamuryango 27 bari bemerwe gutora.
Kansiime Kagarama Julius yatorewe kuba visi perezida wa mbere wa FRVB atowe n’amajwi 25 (asanzwe kuri uyu mwanya). Ribanje Jean Paul yabaye visi perezida wa kabiri atowe ku majwi 19 kuko yahigitse Ruterana Francois wagize amajwi umunani (8).
Mu gutora abazakomeza kuyobora komite y’inama y’intekorusange, Mutwarasibo Philbert yatowe nka perezida ahigitse Kabera Callixte wari watanzwe n’ikipe ya UTB Volleyball Club.
Umunyamabanga w’intekorusange yabaye Mfashimana Adolbert, umubitsi aba Uwera Jeannette naho umugenzuzi w’imali aba Umutesi Marie Josee.
2,889 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply