Padiri Nahimana yamaze kurira indege ava mu buhungiro aje mu Rwanda kuruyobora
— November 22, 2016
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2016 Padiri Thomas Nahimana yahagurutse I Paris ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota 55 ku isaha yo mu Rwanda, aribwo indege yahagurutse ku kibuga ( Aéroport International de Paris-Charles de Gaulle ) aho aje guhatanira umwanya wo kuba Perezida w’uRwanda .
Padiri Tomas Nahimana yuriye indege iza i Kigali, ari kumwe n’abayoboke 2 nawe wa 3, aribo Nadine Claire Kasinge n’umuvugizi w’ishyaka Chaste Gahunde. Iyi ndege izagera i Kigali ejo kuwa Gatatu saa 14 h 55 ku isaha yo mu Rwanda.
Amakuru ava mu bantu bahafi be batifuje ko tubavuga, aravuga ko bahagurukiye I Paris baranyura Nairobi baze na Kenya Airways .

Bahagurutse saa kumi nimwe na mirongwi tanu nitanu ku isaha yo mu Rwanda baje ari 3 barafata abandi Nairobi 2. Bose hamwe baraza ari itsinda ry’abantu 5 abandi ngo bazagenda baza mu byiciro nyuma .
Padiri Thomas Nahimana, Umuyobozi Mukuru w’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda, ngo bari mu nzira baza gukorera Politiki mu Rwanda.
Uretse Nahimana,kugeza ubu mu bamaze kumenyekana ko baziyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihugu Perezida Kagame andi mashyaka akaba ataratangaza abakandida baziyamamazanya nabamaze kumenyekana uko ari 2.
Frank Habineza wa Green Party abajijwe n’Ikinyamakuru Umusingi niba aziyamamaza ku mwanya wa Perezida yagize ati “tubirimo mu minsi ya vuba tuzabamenyesha ariko ubu ntiturahitamo uzaduhagararira mu Ishyaka ryacu”.
Padiri Thomas Nahimana ni Umunyapolitiki waranzwe no Gupfobya Genocide yakorewe Abatutsi 1994, kubiba amacakubiri mu banyarwanda akoresheje urubuga ya shingiye mu buhungiro Leprophete.fr, kwangisha rubanda ubuyobozi buriho n’ibindi.
Bamwe batangiye kuvuga ko n’ubwo aje bitazamworohera kuko amagambo ye akunze gukoresha aba arimo urwango ,amacakubiri n’ivangura abikomeje akaba ashobora kwisanga muri gereza.
Umusingi1@gmail.com
2,509 total views, 5 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply