N’inde abanyamakuru batakira akabakiza imikorere mibi mu Mashyirahamwe yabo?muri ARJ naho haravugwa uruntu runtu
— October 6, 2022
Please enter banners and links.

Hashize havugwa imikorere mibi mu Mashyirahamwe y’Abanyamakuru kugeza ubwo n’ikigo cya Leta cyari gishinzwe itangazamakuru MHC gifunga imiryango bitewe n’ibinyamakuru byandikaga iyo mikorere mibi.
Mu minsi ishize twanditse ku Ishyirahamwe ry’ibitangazamakuru bishinzwe kurwanya SIDA nizindi ndwara z’ibyorezo kuko batwara abanyamakuru mu Ntara batabahaye amafaranga yo kwifashisha inkuru iri ku rubuga rwacu.
Ubu Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ)naryo riherutse gutoranya abanyamakuru bo gukora inkuru zitandukanye mu bice bitandukanye by’Igihugu ariko bamwe mu banyamakuru batashatse ko dutangaza amazina yabo ku mpamvu zabo bwite banenga imikorere ya ARJ yo kubohereza mu Ntara batabahaye amafaranga yo kwifashisha mu gukora inkuru.
Umunyamakuru aba agomba kwishyura icumbi,aba agomba gutega imodoka imitwara mu Karere azakoreramo inkuru ndetse akishyura na moto zimutwara kuvugisha abo ashaka ndetse rimwe na rimwe agategera umuturage kugirango amusange aho abona hatekanye ,akishyura ifunguro ,ibi byose bisaba amafaranga hanyuma utamuhaye amafaranga yo gukoresha wumva umunyamakuru azakora inkuru imeze ite?
Ese ko ubuyobozi bw’Amashyirahamwe baba bamaze gukora imishinga yemejwe n’abaterankunga bayemeye kuko badategereza amafaranga akabanza akoboneka aho gutwara abanyamakuru cyangwa kubohereza badahawe amafaranga yo gukoresha?n’iki kihishe inyuma y’iyi mikorere mibi ihora ivugwa ariko yanze gukemuka?
Ese abanyamakuru baracuruzwa ku buryo hari abatunzwe no gukora iyo mishinga abanyamakuru bakaba aribo baba igishora kandi bagahura n’ibibazo nk’ibyo byo kudahabwa amafaranga yo kwifashisha bakora inkuru n’inde wakumva akababaro kabo akabakiza imikorere mibi yo mu mashyirahamwe yabo nkuko Leta yabavunze MHC igahagarikwa ndetse akabakiza n’ababacuruza hitwaje amahugurwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARJ Emmanuel Havugumuremyi
Umwe mu banyamakuru waganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi yagize ati “Mwadukoreye ubuvugizi natwe ko ARJ yatwohereje gukora inkuru mu Ntara bakaba bataraduhaye amafaranga yogukoresha ibyo bintu inzego zitandukanye zikabimenya ko wenda iyo mikorere mibi yashira muri ARJ”.
Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumva abanyamakuru akababaro kabo n’imbogamizi bahuye nazo cyashatse kubaza Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARJ utaramara igihe ahawe ako kazi witwa Emmanuel Hakuzumuremyi tumubaza impamvu ARJ itegura amahugurwa yo gukora inkuru cyangwa kohereza abanyamakuru mu Ntara ariko ntibahabwe amafaranga yo kwifashisha ariko atwima amakuru.
Hari n’ibimenyetso aganira n’abanyamakuru ababwira ko bwije amafaranga ataraboneka ariko ababwira ko abataratanga inkuru bashobora kutazabona amafaranga ari ahubutaha.
Ibi byigeze kuba ubwo hari abari bafite akabari bagategura imishinga harimo uwitwaga meet the press bagatumira abanyamakuru bagahura n’abayobozi b’ibigo bitandukanye abanyamakuru bagakora inkuru ariko iyo inama yarangiraga babahaga ikirayi na Burusheti n’icupa ya byeri cyangwa fanta ibintu abanyamakuru bavuze ko ari ukabasuzugura bityo turabitangaza birahagarara n’iyi mikorere inzego zitandukanye zikwiye kwinjira muri iki kibazo iyi mikorere gacika burundu kuko bisuzuguza abanyamakuru n’umwuga muri rusange.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije iki kibazo Perezida wa ARJ Aldo Havugimana avuga ko agiye gukurikirana icyo kibazo ati “Ariko ntawe ufite inyungu yo kudatanga facilitation”.
Gatera Stanley
2,397 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply