ABASIRWA kujyana Abanyamakuru mu Ntara ku ideni bikwiye kugera mu Nteko Ishingamategeko no kwa Perezida Kagame
— October 3, 2022
Please enter banners and links.

ABASIRWA n’Ishyirahamwe ry’Ibitangazamakuru rishinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo ,rikaba ryarashinzwe muri 2005 ari nabwo byemejwe ko umunyamuryango aba igitangazamakuru.
Iri shyirahamwe rimaze kwemezwa nibwo ikitwaga CNLS yahise yemerera ABASIRWA inkunga yo kubishyurira inzu yo gukoreramo ndetse no guhemba abakozi babiri (2)Umunyamabanga nshingwabikorwa n’umucungamutungo .Ishyirahamwe ryaje kugaragaza imikorere myiza kubera abayobozi bariho icyo gihe bituma RBC yemera kujya itera inkunga ABASIRWA kugirango ikomeze ubuvugizi bw’abafite agakoko gatera SIDA kudakwirakwizwa ndetse no kwigisha gukoresha agakingirizo.
Hagiye habaho gusimburana kw’abayobozi muri ABASIRWA ubu Perezida akaba yitwa Frank Ndamage wacyuye igihe kuko manda ye yarangiye ariko akaba adasimbuzwa kandi nta kinyamakuru ahagarariye mu gihe Perezida agomba kuba afite igitangazamakuru ahagarariye akaba yarajemo ahagarariye Imvaho Nshya kandi ubu ntakiyikorera.
Kuba manda ye yararangiye ntasimburwe ndetse no kuba nta gitangazamakuru ahagarariye ubu bikaba ari bimwe mu bituma imikorere mibi mu Ishyirahamwe igiye kurisenya kuko atinya gufata imyanzuro kugirango atikura amata mukanwa kandi akaba abona ABASIRWA isa n’iyshimuswe yarabaye iya abantu 3 gusa bayigira akarima kabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ABASIRWA Innoc Bahati

Perezida wa ABASIRWA Frank Ndamage i bumoso afashe mikoro
Icyo bavuze nicyo gikorwa ,nibo bashaka amsoko muri hotel inama zikorerwamo ,nibo batumira uwo bashatse kandi hari ababishinzwe ibyo ariko kubera imbaraga zifitwe n’umuntu umwe ni nawe ubikora byose.
Imwe mu mikorere mibi ikunzwe kuvugwa cyane ari nayo twifuza ko Intego Ishingamategeko ikwiye guhamagara abatera nkunga ba ABASIRWA kuko n’amafaranga ya Leta kandi akwiye gukurikiranwa hakamenywa icyo aba yakoreshejwe n’uburyo yakoreshejwe.
Kuwa Gatatu taliki 28 Nzeli 2022 ABASIRWA yatumiye abanyamakuru barimo abanyamuryango n’abatari abanyamuryango ndetse ubutumire babutanze mbereho iminsi hafi 5 kugirango buri gitangazamakuru cyohereze umunyamakuru ndetse basaba na za Ordre de Misiyo kuko babatwaye mu Karere ka Karongi mu rwego rwo gukora ubuvugizi mu kwirinda no gufata ingamba ku gakoko gatera SIDA ku barobyi b’Amafi.
Ubundi gutwara abanyamakuru mu Ntara cyangwa n’abandi bose bagiye mu kazi ni uko ubuyobozi bugomba kubashakira icumbi n’ifunguro n’uburyo bagendamo ndetse n’insimburamubyizi nkuko itegeko ribiteganya.
ABASIRWA icyo yakoze ibwira abanyamakuru ko ibakodeshereza imodoka zibatwara ibindi bakirwariza ariko bakabasaba Konte zabo za Bank kugirango babashyirireho amafaranga yicumbi n’ifunguro ndetse n’insimburamubyizi ariko igitangaje inshuro nyinshi amafaranga bayabona nyuma y’iminsi ndetse baragarutse I Kigali.
Ingero n’inyinshi urwa hafi nk’ubu kuva kuwa gatatu w’icyumweru gishize kugeza uyu munsi ayo mafaranga ntaraboneka ariko abanyamakuru ibibazo bahuye nabyo byo kubona icumbi n’ifunguro ntawundi babibwira kandi ubuyobozi bwananiwe gukemura icyo kibazo ariyo mpamvu yaba umuterankunga niba atari we utera ibibazo akwiye gukurikirana amafaranga atanga icyo aba akoreshwa mbere yo guhabwa abanyamakuru atakibafitiye akamaro ndetse ibyo yagombaga kubafasha atarabibafashijemo.
Umwe mu banyamakuru utarashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ati “Ishyirahamwe ryacu ABASIRWA niryo ryari risigaye mu mashyirahamwe y’Abanyamakuru ndetse rikora neza ariko mu myaka nk’Itatu ishize ryagiye rigira imikorere mibi kandi iterwa n’ubuyobozi buriho kandi abanyamakuru bagatinya kuvuga ariko aho bigeze dukwiye kuvuga na Leta cyangwa izindi nzego zibishinzwe zikadutabara kuko birababaje gutwara abanyamakuru mu Ntara bamwe badafite amafaranga yo kwiyishyurira icumbi ndetse no gufungura warangiza ukamusaba inkuru yakoze icyo kintu kirababaje cyane”.
Yakomeje avuga ati niba mugiye kwandika imikorere mibi ya ABASIRWA abantu ntibagirengo ni ukuyanga ahubwo ni ukugirango idasenyuka ahubwo igire imikorere myiza.
Mbona bimeze nkaho ari ideni kuko ubundi n’ahandi hose abantu bajya guhaguruka babahaye ibyangombwa byose ushaka kugura amazi mu nzira akayagura ndetse ntihagire n’uhungabana kubera kubura icumbi cyangwa ifunguro ariko twe tugenda batwijeje ko tugerayo amafaranga yatugezeho udafite amafaranga ku ruhande ashobora guhura n’ikibazo bigatuma n’inkuru atayikora neza kuko yamaze guhungabana mu mutwe bityo rero twishyurwa nyuma n’akazi kararangiye cyera tukabifata ko ari ideni baba bishyura.
Undi munyamakuru nawe yadusabye kudatangaza amazina ye kubera impamvu z’umutekano we ati iri shyirahamwe ABASIRWA natangiranye naryo ariko iyi mikorere mibi nkeka ari umukozi ushinzwe ibyamafaranga kuko kuva yaza nibwo ikibazo cyatangaiye kuvuka ariko birababaje n’abantu babyumve ko bibabaje gutwara umuntu mu Ntara ntumuhe icumbi ntumuhe ifunguro n’iyo mpamvu twifuza ko bigera kwa Perezida Kagame ndetse no mu Nteko Ishingamateko izahamagaze umuterankunga abazwe ibyamafaranga itera inkunga uburyo akoreshwamo.
Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 1 Ukwakira 2022 cyabajije Perezida wa ABASIRWA impamvu batwara abanyamakuru mu Ntara batabahaye amafaranga y’icumbi n’ifunguro kuko nibyo byingenzi cyane maze ati “Ni ya mikorere nanjye nahamagaye accountant arambwira ngo yabijyanye kuri bank abantu bakigenda ntegereje ko anyereka icyemezo cyabo”.Abanyamakuru bagiye kuwa gatatu ariko bigeza kuwa gatandatu atarerekwa icyemezo ko amafaranga yashyizwe kuri bank.
Ikinyamakuru cyabajije Umunyabanga Nshingwabikorwa wa ABASIRWA Innocent Bahati impamvu basaba ordre de mission mbere kandi abanyamakuru bakagera mu Ntara mu kazi bakabura amafaranga y’icumbi ndetse n’ifunguro kuki batayahabwa mbere y’uko bahaguruka ?.
Bahati yagize ati “Amafaranga ntiyatangwa mbere ya field kuko hari abataza”.
Ariko abanyamakuru baje ntibagomba guhura n’ingorane basabiriza bagenzi babo kubaguriza kugirango babone ifunguro no kwishyura icumbi ngo ni uko ubuyobozi butinya ko hari abayahabwa ntibaze.
Ubuyobozi nicyo buberaho utaje yafatirwa ibihano cyangwa akaba yanaregwa agakurikiranwa mu mategeko aho kugirango abandi babe victim y’abacye .
Ibi n’ibintu bimaze kuba umuco muri ABASIRWA bigaragare ko ubuyobozi bwa ABASIRWA budaha agaciro kujyana umunyamakuru mu Ntara akabura ayo kwishyura niba bategereje ko hari umunyamakuru bazabanza guherana yabuze ayo kwishyura icumbi cyangwa yariye akabura ayo kwishyura kugirango babone gucyemura icyo kibazo nta ubizi.
Abanyamuryango bigeze no gusaba ko hahindurwa bank kuko hari igihe bitwaza ko ari ikibazo cya bank iba yatinze kuyashyira kuri konte z’abanyamakuru kuko iyo ABASIRWA ikoresha ari KCB ariko guhindura indi bank byarananiranye.
Amafaranga atinze cyane kugera ku mukiriya ntiyarenza umunsi umwe ariko nk’ubu wakwibaza kuva kuwa gatatu kugeza kuwa mbere amafaranga abantu batarayabona?tuvuge se ko ari imikorere mibi ya bank nkuko ubuyobozi bubivuga?na bank tuzayivugisha mu nkuru y’ubutaha kuko hari ibibazo byinshi muri ABASIRWA bikeneye gucyemuka.
Gatera Stanley
2,534 total views, 1 views today

Umuriro watse muri Ugandan Banyarwanda icyo bapfa kirakomeye,Baragurishijwe ntibabimenya ariko barerekeza he?
Gen Kayumba Nyamwasa yarakaye cyane nyuma yo kumva Perezida Kagame avuga uko abahungu be yabinjije mu giusirikare(Vedio)
Impamvu Gen Nyamvumba yambwiye umunyamakuru Rutareka ko ari umwanzi w’Igihugu kurusha Gen Kayumba Nyamwasa (Vedio)
Pastor Kibonge yiyahuye yitwitse kubera umugore,Sandra Teta n’umugabo we bongeye ,Umunyamakuru Kamanzi yatorokeye Uganda(Video)
Joseph Kabila yakatiwe kwicwa ibyo azira byose twabimenye n’uburyo agiye gufatwa(Video)
Abashaka I Farm,ubutak byo kugura cyangwa amazu cyangwa ugurisha dore aho wasanga ibyo ushaka byose
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umukobwa witwa Pia Pound umaze iminsi yaratwaye Eddy Kenzo umutima, abandi basore baramurwanira ariko aruta Rema ubwiza?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply