Nyuma y’igihe kirekire noneho Leta ya Uganda ngo yamenye abishe Andrew Felix Kaweesi kandi harimo abakomeye
— July 24, 2020
Please enter banners and links.

Abashinjacyaha ba Leta bari mu rubanza rw’abishe uwari Umuvugizi wungirije muri Polisi ya Uganda AIGP Andrew Flex Kaweesi basabye Umucamanza ko ategura umutekano w’abazatanga ubuhamya mu rukiko kuko bagomba gucungirwa umutekano wabo.
Uku gusaba kwasabwe n’umushinjacyaha mukuru wungirije Lino Anguzo mugitondo cyo kuwa kuwa 3 tariki 22 Nyakanga 2020, Akaba yamenyesheje ko bagiye gusoza iperereza ku bishe Andrew Felix Kaweesi ku buryo bageze kuri 95%.
Gusaba kwa Anguzo,Umunyamategeko ku ruhande ruregwa Anthony Wameri nawe yemeye ashyigikira igitekerezo cy’Abashinjacyaha ndetse Umucamanza mu rukiko rwikirenga ufite uru rubanza witwa Duncan Gaswaga avuga ko urubanza rusubitswe kugeza 17/8/2020.
Ubu abashinjwa kwica Andrew Felix Kaweesi barimo Abdulrashid Mbazira, Aramazan Higenyi, Yusuf Mugerwa, Bruhan Balyejusa, Kyambadde Magezi, Gibriel Kalyango, Yusuf Nyanzi ne Shafik Kasujja.
Kaweesi uvugwaho kwicwa yishwe tariki 17/3/2017 ahitwa Kulambiro hafi y’urugo rwe aho yari atuye akaba yarishwe n’umupolisi wamurindaga witwaga Kenneth Erau n’umushoferi we Godfrey Wambewo bose bakaba bararashwe amasasu bahita bapfa ako kanya.
Uru rubanza rw’abishe Andrew Felix Kaweesi rumaze igihe ndetse havugwagamo abapolisi bakomeye muri Uganda ariko ubu amazin yabo akaba atavugwa mubashinjwa kumwica kandi bari barafunzwe ariko nyuma bararekurwa ariko umugore w’inshuti ye magara w’umunyarwandakazi Mbabazi Christine n’ubu akaba agifungiye mu nzu aho arindwa n’abasirikare barinda Perezida Museveni.
Amakuru avuga ko Kaweesi yarashwe amasasu 30 wenyine kugirango abamurashe bemeze ko yapfuye neza bityo bafata moto bakoresheje bamwica baragenda.
Bivugwa ko umushoferi we yari mu mugambi bamushutse ko we batamwica ku buryo hari moto yari imbere y’urugo wagirango yahapfiriye barimo gukanika ariko bari abagizi ba nabi bategereje ko Kaweesi asohoka bakamugenda inyuma abandi nabo bategereje aho bavuganye bagomba kumwicira maze umushoferi ahageze aparika imodoka aho kanya amasasu atangira kuvuga barabarasa bose barapfa.
Muhungu John-Kampala
3,679 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply