Kawangire: Umukobwa yishwe urwagashyinyaguro atewe ibyuma ndetse baramushyize inzitiramubu mu gitsinda.
— July 27, 2020
Please enter banners and links.

Kawangire muri Rukara Akarere ka Kayonza abaturage basanze umurambo w’umukobwa wamenyekanyeho izina rya Dusabe utangiye kubora ariko yarishwe urwagashinyaguro.
Umwe mu baturage b’i Kawangire utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Ikiyamakuru Umusingi ko Dusabe yishwe urwagashinyaguro ko basanze baramuteye icyuma munsi y’ibere ndetse baramushyize inzitiramubu mu gitsina baramukaseho intoki 5 ndetse baramukaseho ibice by’umubiri nk’umunwa.
Uyu muturage yagize ati”Abagome baragwira uyu mukobwa bamwishe nabi pe twabonye baramuteye icyuma munsi y’ibere baramushyizemo inzitiramubu mu gitsina mbese ibintu bamukoreye n’ishyano”.
Amakuru avuga ko bashobora kuba baramwishe mu munsi yashize babura uko bamushyingura baraza bamujugunya munsi y’urugo rw’umuturage nawe akaba yarabimenye yumvise umunuko akaba aziko wenda ari imbeba yapfiriye mu nzu abibwira abantu baza kumufasha gushaka aho ikibore gituruka nibwo babonye isazi nyinshi inyuma y’urugo bagiye kureba basanga n’umurambo w’umuntu uhamaze igihe nkuko bamwe mu baturage babivuga.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza ubuyobozi bwa Kawangire maze Umuyobozi w’Akagali ….yemeza ko uwo muntu yishwe ati “Nibyo umurambo ejo RIB na Polisi n’ubuyobozi bw’Umurenge baraje bawujyana i Gahini gukora isuzumwa kumenya urupfu yishwe ntibarawugarura ntabindi narenzaho uretse gutegereza inzego zibishinzwe na muganga kutubwira uko yishwe”.

Uyu n’umuturage w’i Kawangire witwa Furaha Alexandre wakize kwicwa ariko yarakubiswe bikomeye ndetse arakomeretswa
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Umuyobozi w’Akagali ka Kawangire niba ibivugwa ko yaba yishwe urwagashinyaguro n’ibyo kuvuga ko abamwishe bamuteye icyuma munsi y’ibere ndetse bamushyiramo n’inzitiramubu maze avuga ko yishwe nabi ariko Muganga ari we uribuvuge uko yishwe.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Umuyobozi w’Umurenge wa Rukara kuri Telephone ye igendanwa ariko ntiyatwitaba kugirango twumve niba hari amakuru yisumbuye kuyo twahawe n’abaturage yaba afite ariko ntibyadukundira.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) Dominique Bahorera yavuze ko ubu RIB icyo iri gukora n’iperereza kuko itahita ivuga ngo abamwishe naba ariko mu bufatanye n’abaturage n’inzego z’ibanze turafatanya tugakora iperereza bityo hakamenyekana abakoze ubwo bwicanyi.
Kawangire havugwa ubwicanyi bukabije mu bihe bitandukanye hagiye havugwa ubwicanyi kandi abishwe bakicwa urwagashinyaguro ku buryo abaturage bamaze kugira impungenge ko FDLR ishobora kuba ihafite ibyitso ariko Umuvugizi wa RIB Dominique Bahorera akaba yavuze ko ushobora gusanga ar amakimbirane yo mu miryango atari nkuko bicyekwa n’abo baturage.
Abaturage bavuga ko mukwez kwa mbere uyu mwaka hari abandi bantu babiri bishwe kuri Bona anne umwe bamukaseho ubugabo bwe undi nawe ngo baramukuyemo ururimi.
Hari umuturage witwa Furaha nawe wakize kwicwa ubwo abantu umunani (8)bamufungiranye mu nzu bakamukubita bakamukomeretsa bikomeye aho avuga ko bari bagiye kumwica agakizwa n’Imana ubwo umwana yumvise bamukubita kandi inzu ikinze ajya gutabaza akira kwicwa gutyo.
Furaha icyo gihe yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko bari bamushyize umukandara mu ijosi bashaka kumuniga ngo bamwice bitewe ni uko yari yatanze amakuru ko yababonanye igikapu cyuzuye amafaranga y’amakorano.
Bamwe mu baturage bavuga ko hari bamwe mu baturage batera imbere cyane ndetse bagura amazu bakaba bibaza aho bakura amafaranga agura amazu n’ibipangu bityo bakaba bacyeka ko bashobora kuba bafite abo bakorana nabo amafaranga y’amahimbano cyangwa bafite abantu bakorana nabo bo muri FDLR babaha amafaranga ngo babagurire imitungo.
Turacyakusanya andi makuru ku bijyanye n’urupfu rwa Dusabe ndetse n’izindi mpfu zivugwa muri Kawangire.
Gatera Stanley
3,984 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply