Abavuga itonesha,ivangura n’ikimenyane muri ADEPR bajyane ikirego muri RIB ibafashe
— July 22, 2020
Please enter banners and links.

Muri iyi minsi muri ADEPR byakomeye nyuma yo gushinja abayobozi itonesha n’ivangura ndetse n’ikimenyane nyuma y’uko Umuvugizi wungirije Karangwa John uherutse gufungurwa agasubira mu kazi kandi hari abandi bafunzwe igihe gito ariko ntabasubizwe mu kazi ndetse bakaba batemewe n’amateraniro muri ADEPR .
Bamwe mu Bakristo muri ADEPR batifuje ko amazina yabo atangazwa baganira n’Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 20 Nyakanga 2020 bavuga ko ibintu biri kubera muri ADEPR bitangaje ndetse basaba inzego zishinzwe umutekano kwinjira mu kibazo hakiri kare kuko abayobozi kwigisha ijambo ry’Imana kandi tubabonamo ibyaha bitubangamiye.
Umwe muri aba Bakristo utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze z’umutekano yagize ati “Umuvugizi wungirije yamaze amezi 8 muri gereza ya Mageragere afunguwe n’ubwo Ubushinjacyaha bwajuriye nkuko twabyumvise yahise asubira mu kazi kandi hari Abakristo bandi tuzi bafunzwe amezi 2 bagirwa abere ariko ntibasubijwe mu kazi ndetse ntibemerewe guteranira muri ADEPR ubwo se murumva atari itonesha n’ivangura ?”.
Undi nawe yagize ati “Ese iyo abayobozi bakoze ibintu nk’ibyo baba baziko twe Abakristo tutabireba?bamwe bafunzwe igihe gito amezi 2 bagizwe abere bangiwe gusubizwa mu kazi ibyo buri umwe wese yabyumva birasobanutse abayobozi baju ni bakurikize icyo ijambo ry’Imana rivuga kuko ibyo byitwa ivangura ndetse n’itonesha ndetse n’ikimenyane bityo tukaba dusaba inzego zishinzwe umutekano kwinjira muri iki kibazo hakiri kare kuko turashaka ko Itorero ryacu rijya kumurongo tugakorera Imana abadokorera Imana batuzanamo itonesha n’ivangura bakajya ahandi hatari muri ADEPR kuko turayikunda cyane”.

Urwandiko rwirukana Karangwa James muri Koperative kubera ibyaha byo kunyereza umutungo

Rev.Karangwa John wambaye kositime y’ubururu avuye muri gereza naho uwambaye agapfukamunwa kubururu akaba ari we Karangwa James bagiye kuri gereza ya Mageragere kumuzana ari naho bashingira bavuga ko ari inshuti ariyo mpamvu Karangwa James yakomeje kuyobora kandi abandi barirukanywe kubera bafunzweho bikaba byitwa ikimenyane n’itonesha 

Umwanzuro w’urubanza rwa Karangwa James ushinjwa ibyaha byo kunyereza umutungo wa Koerative ariho bashingira bashinja abayobozi itonesha n’ivangura n’ikimenyane kuko ngo nawe yakabaye atakiri mu buyobozi bwa ADEPR

Itegeko icyo rivuga ku muyobozi ufunzwe muri ADEPR igihe agomba gusimburwa
Ikinyamakuru Umusingi mu makuru yizewe ni uko aba Bakristo bavuga abantu bafunzwe amezi 2 bagafungurwa bagizwe abere harimo uwahoze ari umuvugizi wa ADEPR witwa Bishop Sibomana Jean ,n’uwari umwungirije Bishop Rwagasana Tom n’abandi bamwe muri bo bafunganywe nabo.
Ku bijyanye n’itonesha n’ikimenyane bashingira kuri Karangwa James uyobora Rwampara mu Karere ka Kicukiro akaba yararezwe kunyereza umutungo wa Koperative y’Abademobo KOATUI ndetse akaba yarakatiwe n’Inkiko ariko akaba akiri mu kazi abandi bagizwe abere barabujijwe uburenganzira bwabo.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Karangwa James ku bimuvugwaho kuri whatsapp ye arasoma ariko ntiyasubiza.
Undi n’uwitwa Bizimana Augistin yari umushumba wururembo i Burasirazuba aza gufungwa azira imitungo ya benewabo nkuko bivugwa ariko ADEPR ikaba yaramuzanye ku kicaro gikuru ariho bahera bavuga ko abayobozi babo bashinjwa itonesha n’ikimenyane.

Sibomana Jean wahoze ari Umuvugizi wa ADEPR bivugwa ko ari we wasengeye abayobozi ba ADEPR bariho ubu batamwemerera guterana
Karangwa James bivugwa ko ari inshuti cyane na Rev.Karangwa John Umuvugizi wungirije nkuko bigaragara ku mafoto dufite ndetse uyu Karangwa James nkuko bigaragara ku mpapuro yarezwe mu Nkiko aranafungwa aribyo abashinja ADEPR itonesha n’ivangura n’Ikimenyane n’iki kirimo .
Kubera ko bamwe mu Bakristo muri ADEPR basaba ko inzego zishinzwe umutekano zikwiye kwinjira muri iki kibazo dore ko bavuga ko itonesha n’ikimenyane ndetse n’ivangura ari ibyaha ,Ikinyamakuru Umusingi kikaba cyashatse kubaza urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB)niba ibivugwa muri ADEPR hari icyo babikoraho maze Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) Dominique Bahorera yasubije avuga ko abavuga ibyo kuki badatanga ikirego aho kujya mu itangazamakuru.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) Dominique Bahorera yagize ati “Niba bafite ibimenyetso atari amagambo gusa nibatange ikirego gikurikiranwe”.
Kubera ko ADEPR ifite umuvugizi amakuru ya ADEPR yose agomba kubazwa Umuvugizi bityo tukaba twandikiye Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem tumubaza icyo avuga ku bivugwa muri ADEPR bijyanye n’itonesha ,ivangura n’ikimenyane nkuko abakristo babivuga asoma ubutumwa twamwandikiye ntiyagira icyo asubiza dore ko atakitwitaba atanadusubiza ku makuru tuba dushaka ko baduha avugwa muri ADEPR.
Ikindi kivugwa n’uburyo Aboditeri (Auditors)abashinzwe kugenzura ko umutungo w’Itorero wakoreshejwe neza birukanywe nyuma yo gushyira hanze raporo ishinja abayobozi gusesagura umutungo w’Itorero ndetse indi barayigwijeho bityo bamwe barirukanwa abandi ntibirukanwa hakaba hibazwa impamvu bamwe birukanywe barimo Matabaro Evariste na Mukumburwa Joyeuse ariko Mukamurenzi Angelique wazanywe na Karangwa John kuva Uganda we ntiyiruanywe hakaba hibazwa impamvu yakoranye n’abandi bakirukanwa bose we agasigara.
Ubu abantu usanga hirya no hino bibaza bati ibibazo bya ADEPR bizakemurwa na nde?uje wese kuyiyobora usanga ashaka kwinjizamo inshuti ze no gukora ibindi bidashimisha Abakristo nkuko byagiye bigaragara guhera igihe cya ba Samuel Usabwimana kugeza uyu munsi.
Gatera Stanley
4,534 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ninde ugaruye umuriro muri ADEPR ko wari waracogoyeho ?Uwakoze urutonde rw’Aba terrorists yahagaritswe
Karangwa John watangije ADEPR muri Uganda nyuma akayiteza ibibazo agasubira mu Rwanda akaba Umuvugizi mukuru w’ungirije yagarutse Uganda
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Karuranga Ephrem wahoze ari umuvugizi wa ADEPR yirukanye Sibomana na Rwagasana none nawe Isaie Ndayizeye yamwirukanye
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply