Dr Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe na Prof Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo batawe muri yombi
— July 5, 2020
Please enter banners and links.

Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe na Prof Egide Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo, bamaze iminsi ibiri bafunzwe aho bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bakoze mu bihe binyuranye mu nyungu z’amashuri bari bayoboye.
Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, ni we washinze Kaminuza ya Christian University of Rwanda ikorera mu Mujyi rwagati ahazwi nka St Paul. Yatawe muri yombi ku wa Gatanu akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.
wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo (Vice Chancellor) iherutse gufungwa, na we yatawe muri yombi akekwaho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro ndetse n’icyaha gishingiye ku cyenewabo.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dominique Bahorera, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ryabo, aho yabwiye itangazamakuru ko bafunzwe ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.
Ati “Ibyaha byose bakekwaho, babikoze mu nyungu z’amashuri bari bayoboye, umwe nk’umuyobozi undi nka nyir’ishuri.”
Bahorera yirinze gutangaza uburyo ibi byaha byakozwe, avuga ko bikiri gukorwaho iperereza, ko nirirangira dosiye zabo zizashyikirizwa Ubushinjacyaha.
Amakuru avuga ko Prof Karuranga wayoboye Kaminuza ya Kibungo kuva mu mu 2017 kugeza umunsi ifungwaho, ibyinshi mu byaha akekwaho yabikoze mu mwaka wa mbere ku buyobozi bwe (hagati ya 2017 na 2018), aho agendeye ku cyenewabo, yemereraga bamwe mu banyeshuri kwiga ku buntu.

Dr Pierre Damien Habumuremyi

Prof Egide Karuranga
Bivugwa ko Dr Habumuremyi we ibyo aregwa yabikoze mu myaka itandukanye kuva yashinga iriya kaminuza mu 2017, ariko ko byakajije umurego cyane ubwo iri shuri ryatangiraga kujya mu bibazo by’amikoro, kubera kubura aho akura amafaranga yo kuribeshaho, agahitamo kujya atanga sheki zitazigamiye ndetse rimwe na rimwe agahitamo kujya ashaka inguzanyo zizwi nka “Lambert”.
Hashize igihe kinini havugwa ibibazo muri iyi kaminuza, aho abarimu bayo n’abandi bakozi bamaze igihe kinini badahembwa.
Dr Habumuremyi yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20 Gashyantare 1961. Yize mu bihugu bitandukanye harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Ouagadougou.
Yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011, umwanya yavuyeho tariki ya 23 Nyakanga 2014 agasimburwa na Murekezi Anastase. Yabaye kandi Minisitiri w’Intebe wa kane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asimbuye Bernard Makuza, Pierre Celestin Rwigema na Faustin Twagiramungu.
Muri Gashyantare 2015 Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Dr. Habumurembyi, Perezida w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe(Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honor), umwanya yariho kugeza ubu.
3,324 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply