Isesengura :Umuriro igiye kongera kwaka muri ADEPR ,Karangwa azihorera kubo yavuze bamugambaniye ?Ese azasubizwa mu kazi afunzwe amezi 8 abandi bafunzwe amezi 2 barangiwe ?Dosiye ya Uganda azayikira ?
— July 7, 2020
Please enter banners and links.

Ubu twandika iyi nkuru imitwe yashyushye muri ADEPR aho igice kimwe kivuga ko Karangwa John Umuvugizi mukuru wungirije uherutse gufungurwa agiye gusubizwa mu kazi abandi bati arasubiramo ate afunzwe amezi 8 yose kandi abafunzwe amezi 2 gusa barangiwe gusubizwa muri ADEPR ?.
Abandi bati umuriro nibwo ugiye kwaka abandi bati naze nawe yikize abamugambaniye dore ko yanabavugiye mu Rukiko aburana.
Hari abavuga ko n’ubundi hakiri ukwezi Ubushinjacyaha bushobora kujurira akaba yakongera agafatwa ariko aramutse adafashwe yakorana ate n’abantu avuga bamugambaniye ?.
Ibibazo n’ibyinshi muri ADEPR ,n’ubwo tukivuga ibyo byose hari abakimushinja kugambanira abanyarwanda bo muri Uganda ndetse bakaba barandikiye Ambasade y’uRwanda muri Uganda bayimenyesha ko bahigwa n’abayobozi babo nkuko biri mu ibaruwa yagaragaye mu bitangazamakuru bitandukanye .
Ushyirwa ku isonga wavugwaga ni Rev.Ntakirutimana Theoneste woherejwe muri Uganda na Karangwa John aho ashinjwa kugirira nabi bamwe mu banyarwanda basengeraga muri ADEPR ya Uganda kugeza ubu yasenyutse.

Ihereye Iburyo ni Rev.Karuranga Ephrem Umuvugizi mukuru wa ADEPR na Rev.Karangwa John Umuvugizi wungirije na Gatemberezi

Rev.Ntakirutimana Theoneste

Ibaruwa iha Rev.Ntakirutimana Theoneste akazi ageze mu Rwanda kandi mwibuke ko yafashwe agafungwa muri ibyo bihe




Ibaruwa yanditswe n’Abakristo bo muri ADEPR ya Uganda
Bivugw ako Karangwa John amaze guhabwa umwanya ukomeye muri ADEPR mu Rwanda avuye mu ya Uganda yashatse kwiyegereza abantu be kugirango bajye mu buyobozi butandukanye bajye bamufasha ariko ntibyamworohera kuko bavuga ko ari we wohereje Rev.Ntakirutimana Theoneste muri Uganda ariko aza kwirukanwa igihe ibibazo byari bikomeye cyane hagati y’ibihugu byombi ariko ageze mu Rwanda Karangwa John akora ibishoboka byose kugirango akomeze akazi ndetse akomeze guhembwa nkuko byasakuje mu Bakristo icyo gihe kubera ko hari bamwe mu yazanye nabo batahawe akazi ariko we ahita ahabwa akazi nkuko bigaragara mu ibaruwa isinyweho na Karangwa John.
Ubu icyo abantu bibaza n’uburyo Karangwa John yakinaga izo deal zose agatuma ADEPR ya Uganda isenyuka ndetse n’abo bamushinja ba Rev.Ntakirutimana Theoneste ubu wahawe akazi nyuma y’uko Abakristo muri ADEPR ya Uganda banditse ibaruwa iriho urutonde rw’abantu basabaga ko bahagarikwa kubera ibibazo bateza muri ADEPR ya Uganda ariko ADEPR mu Rwanda ntiyagira icyo icyemura kugeza ubwo isenyutse bakaba bibaza niba n’iyi atazatezamo ibibazo bikomeye nk’ibyo yateje hakurya muri Uganda ?.
Mu isesengura Ikinyamakuru Umusingi cyakoze twashatse kumenya niba Karangwa John azasubira mukazi maze tubaza Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda Rev.Karuranga Ephrem kuri whatsapp ye ariko ntiyagira icyo adusubiza kuko amakuru twumvise ni uko ngo Karangwa yasabye imodoka n’imfunguzo kugirango asubira mu kazi ariko akaba atarabihabwa.
Ikindi abantu biteguye ni uburyo azasubizwa mu buyobozi kandi amaze amezi 8 muri gereza akaba yarafunguwe agizwe umwere ku byaha byose yashinjwaga harimo inyandiko mpimbano ariko hakaba hari abandi bafunzwe amezi 2 gusa bafungurwa nabo bagizwe abere ariko bangiwe gusubira muri ADEPR n’ubwo bari abayobozi .
Bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi bavuga ko biteguye ikibazo kukigeza kure ubuyobozi bwa ADEPR buramutse bugaruye Karangwa John mu buyobozi kandi bo barangiwe ariho bavuga ko uzamugarura wese azaba ashatse guteza ibibazo mu Bakristo kandi azaba agaragaje ko adakorera Imana kuko Imana itavangura abantu.
Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati « Ko ari ibintu byumvikana bamugarura mu buyobozi afunzwe amezi 8 yose abafunzwe abiri gusa barangiwe no kwakirwa muri ADEPR byakumvikana gute mu Bakristo ?aho wahasobanura ute uramutse uri umuyobozi wa ADEPR ?twiteguye rero kugaragaza ako karengane baramutse bagaruye Karangwa John mu buyobozi ».
Yakomeje anavuga ku kibazo cya Karangwa John cya Uganda aho avuga ko Abakristo muri ADEPR ya Uganda bakomeje gutakamba ariko biba ibyubusa hanyuma bavuga uwitwa Rev.Ntakirutimana Theoneste ibye mwarabyumvise uburyo yashinjwaga kugirira nabi Abakristo muri kiriya gihugu ariko aje hano ako kanya bamuhaye akazi abandi bazanye nawe barabareka byose turabibona kandi ntibidushimisha tukaba dusaba Leta ko ikemura ibibazo hakiri kare dore tuba twagerageje kubivuga ngo bishakirwe umuti kare.
ADEPR ivugwamo ibibazo by’imiyoborere mibi cyane cyane bakaba bavuga uwitwa Karangwa John wari umaze igihe afunzwe ndetse n’uwitwa Gatemberezi ko aribo bateza ibibazo mu Itorero ry’Imana kuko banashinjwa kunyereza amafaranga ya Karasha yishyuraga Miliyoni 9 buri kwezi kugeza ubu umwaka urarenga nta giceri yinjiza kandi yarakoraga cyeretse mu gihe cya guma mu rugo gusa n’ibindi byinshi byagaragaye muri Raporo ya ngenzuzi aho ivuga gusesagura umutungo w’Itorero bagura ikibanza amafaranga akayabo .
4,504 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Ese Perezida Museveni uburyo yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda hari abo byababaje?(Vedio)
Kuki Gen Muhoozi yatangiye kwita Kagame Uncle no kumusura kandi ibibazo ubwo byavukaga imipaka igafungwa atabimwitaga ?Reba amafoto afite byinshi asobanuye
Umva agakino gashya kari muri ADEPR ariko katazorohera abayobozi ,Laptop na kashe ngo byaribwe I Rusizi haribzwa byibwe na nde?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply