umu amakuru- Meya w’Akarere ka Bugesera ntiyemeranya n’abaturage bavuga ko Udupfukamunwa bajya kutugura bakoze urugendo rurerure. | Umusingi

Meya w’Akarere ka Bugesera ntiyemeranya n’abaturage bavuga ko Udupfukamunwa bajya kutugura bakoze urugendo rurerure.

Please enter banners and links.

Kuwa 30 Kamena 2020 kugeza tariki ya 1 Nyakanga 2020 abanyamakuru baba mu rugaga rw’Abanyamakuru barwanya SIDA mu Rwanda (ABASIRWA)basuye Akarere ka Bugesera bagamije kureba uko ingamba zo kurwanya Corona Virusi zashyizwe mu bikorwa.

Abaturage bo mu Mudugudu Village Mutete mu Kavure  ,Akagali ka Ntemba ,Umurenge wa Rweru abanyamakuru basanze bamwe muri abo baturage batambaye udupfukamunwa bavuga ko kutubona bibagora bakora urugendo rurerure kugera aho batugurisha.

Karangwa Vedaste twamusanze yicaye aho bahurira iyo baruhuka baganira atambaye agapfukamunwa tumubajije impamvu atakambaye avuga ko yarangaye ati “Hari igihe uryama kumanywa uruhutse hanyuma ugasohoka ukakibagirwa nibyo byambayeho rwose nakibagiwe urabona iwanjye ni hariya ntabwo ari kure”.

Nyuma yo kumubaza niba udupfukamunwa batubona hafi Karangwa yakomeje avuga ko udupfukamunwa tutaboneka hafi bagenda ibirometero 8 bajya kutugura.

Karangwa yongeyeho ati “Tujya kubugura hakurya iriya ni kure hari ibirometero 8  kugerayo.Iyo uteze ujyayo wishyura amafaranga Magana ane no kugaruka andi Magana ane urumva ko bitoroshye no kuyabona”.

Mutabazi Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera aganira n’abanyamakuru ku wa 1 Nyakanga 2020

Abaganga ku bitaro bya Nyamata basobanurira abanyamakuru uko bubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19

Undi nawe twasanze acuruza takataka witwa Mukamukama Mediatrice nawe nta gapfukamunwa yari yambaye ndetse n’amafaranga yishyurwa avuga ko akoresha mobile money afite simcard Telephone yapfuye mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kurwanya COVID- 19.

Abajijwe impamvu atambaye agapfukamunwa yavuze ko yakoze ikosa akakibagirwa mu rugo ariko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ayazi ndetse ayubahiriza ati “Ndabizi ko ari bibi kugenda utambaye agapfukamunwa n’amakosa nakoze rwose ariko ubundi rwose ndakambara”.

Muri uwo Mudugudu hazwi nko Mukavure twahasanze abandi bantu benshi batambaye udupfukamunwa ndetse hari n’abashumba bari baje kuhira inka zabo abandi baragiye inka bose batatwambaye ku buryo umuntu yakeka ko bashobora kuba batubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19 cyangwa se n’ubuyobozi butabakangurira kwirinda icyo cyorezo dore ko begereye umupaka w’uBurundi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku itariki ya mbere Nyakanga 2020 mu nyubako y’Akarere ka Bugesera Meya Mutabazi Richard yabajijwe ku kibazo cy’abaturage bavuga ko kubona udupfukamunwa bibagora bagakora ingendo ndende ndetse bikabahenda kugirango batugure yahakanye ayo makuru avuga ko buri Kagali haba harimo umuntu uducuruza.

Meya Mutabazi Richard yagize ati “Oya ayo makuru ntabwo ariyo kuko twakoranye na PSF ku buryo buri Kagali hari umuntu ucuruza udupfukamunwa”.

Abashumba buhira inka nta gapfukamunwa

N’urugendo rwakorewe mu Karere ka Bugesera hagamijwe kureba ingamba zo kwirinda no gukwirakwiza COVID-19 z’ubahirizwa nkuko Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ABASIRWA Innoc Bahati yabivuze mbere y’uko Meya agirana ikiganiro n’abanyamakuru.

N’urugendo rwatangiriye ku bitaro bya Nyamata aho bamwe mu bayobozi b’ibitaro babanje gusobanurira abanyamakuru uburyo muri ibyo bitaro bubahiriza ingamba zirimo gupima abantu Corona Virusi ,gukaraba naho bakirira abaramuka basanzwe bafite Corona Virusi.

Gatera Stanley

2,698 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.