Abantu 101 barimo 72 bagaragaye muri Kasho i Ngoma banduye Coronavirus
— June 30, 2020
Please enter banners and links.

Kuwa 29 Kamena 2020 Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 101 barimo n’abantu bari muri kasho basanganywe Coronavirus mu bipimo 2498 byafashwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Kamena 2020.
Ni ku nshuro ya mbere kuva umuntu wa mbere wanduye Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, habonetse abarwayi benshi ba Coronavirus mu munsi umwe.
Itangazo rya Minisante rigaragaza ko abarwayi bashya bakuwe mu bice bitandukanye by’igihugu.
Rigira riti “Kigali:22, Rusizi:3, Rubavu:2, Kayonza:1, Kirehe:1 & mu itsinda ry’abagororwa muri Ngoma:72 bahuye n’abanduriye i Rusumo.’’
Nyuma Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, rwavuze ko abagaragaye atari abagororwa bari mu magereza, ahubwo ko ari abantu bafungiye muri kasho zigenzurwa na Polisi.
Kuri uyu wa Mbere nta muntu wasezerewe mu bitaro byatumye umubare w’abamaze gukira uguma kuri 443.
Mu gihe uduce twari twibasiriwe cyane n’ubwandu bushya turimo Kigali, Rusizi, Rubavu na Kirehe, ibipimo byafashwe uyu munsi byerekanye abarwayi bashya i Ngoma, ahabonetse abari muri kasho 72 bahuye n’abanduriye ku Rusumo mu gihe i Kayonza ho hasanzwe umwe.



Mu Rwanda haherukaga kuboneka abarwayi benshi mu munsi umwe ku wa 22 Kamena 2020 ubwo abantu 59 barimo ‘ab’i Kirehe (33), Rusizi (12), Kigali (7), Nyamasheke (4), Rubavu (3)’ basanzwemo Coronavirus.
Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda, hamaze kuboneka 1001 banduye mu bipimo 140 249 bimaze gufatwa, 443 barayikize mu gihe 556 bakiri mu bitaro naho babiri bitabye Imana.
Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.
3,663 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Gahunda igi ry’Umwana na Kundwa kibondo byagabanije imirire mibi mu Bana muri Sovu
Hubatswe ibigo nderabuzima 50 muri Huye na Nyamagabe mu myaka 7 ishize
99% by’akato n’ihezwa ku bafite virusi itera SIDA byarashize muri Koperative Girubuzima Nyange
Mu bantu 15750 bapimwe agakoko gatera SIDA 37 nibo basanganywe ubwandu bushya
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply