umu amakuru- Uganda: Abajenerali babiri ba UPDF bapfiriye umunsi umwe | Umusingi

Uganda: Abajenerali babiri ba UPDF bapfiriye umunsi umwe

Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi Igisirikare cya Uganda cyemeje ko Maj Gen Eric Mukasa wari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, yaguye mu bitaro bya Nakasero mu Murwa Mukuru Kampala kuri uyu wa Kane, hamwe na Brigadier General Victor Maregano Twesigye we wanyereye mu bwiyuhagiriro.

Umuvugizi w’Ingabo za Uganda (UPDF), Brig Richard Karemire, yemeje urupfu rw’aba basirikare bakuru mu ngabo za Uganda.

Ubwo yemezaga urupfu rwa Gen Mukasa, Umuvugizi wa UPDF yagize ati “Twatakaje undi mujenerali w’intwari.” Yemeje ko yari amaze igihe arwaye.

Brigadier General Twesigye yaguye iwe mu rugo i Nyarushanje ahitwa Rukungiri, nyuma yo kugwa mu bwihuhagiriro. Yaherukaga koherezwa mu mirimo ku cyicaro gikuru cy’Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), i Arusha.

Urupfu rw’aba bagabo rubayeho nyuma y’iminsi mike hapfuye undi ofisiye wo ku rwego rwa jenerali, Brigadier General Jackson Bell Tushabe. Tushabe wari ufite imyaka 61, warwanye intambara ya NRA, yapfuye ku wa Kabiri na we aguye mu bitaro bya Nakasero.

Ku wa 9 Kamena nabwo Maj Gen Kasirye Ggwanga wari mu kiruhuko cy’izabukuru, akaba umwe mu babaye igihe kinini mu gisirikare cya Uganda, yitabye Imana azize uburwayi ku myaka 68 y’amavuko.

Gen. Kasirye na we yaguye mu bitaro bya Nakasero aho yavurirwaga nyuma y’uburwayi bwamufashe muri Mata uyu mwaka.

Ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko undi musirikare mukuru muri Uganda, Col Samuel Nkeera, ushinzwe ibikorwa mu ishami rishinzwe kongera ubushobozi, nawe arembeye muri ibi bitaro bya Nakasero mu Murwa Mukuru i Kampala.

 

2,369 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.