Liverpool yegukanye igikombe cya UEFA Super Cup itsinze Chelsea mu mukino wasifuwe n’abagore
— August 15, 2019
Please enter banners and links.

Liverpool FC kuri uyu wagatatu tariki 14 Kanama 2019 yegukanye ku nshuro ya kane igikombe kiruta ibindi i Burayi ‘Super Cup’ nyuma yo gutsinda Chelsea kuri penaliti 5-4 ubwo amakipe yombi yanganyaga ibitego 2-2 mu mukino wabereye mu Mujyi wa Istanbul kuri uyu wa.
Uyu mukino wahuje Liverpool yatwaye UEFA Champions League na Chelsea yegukanye Europa League ku mugabane w’u Burayi mu mwaka ushize w’imikino.
Amakipe yombi yagaragaje umukino urimo gusatirana cyane mu gice cya mbere, aho abarimo Mohamed Salah, Pedro Rodriguez, Fabinho na Olivier Giroud bagerageje uburyo bwashoboraga kuvamo ibitego hakiri kare.
Igice cya mbere cyarangiye Chelsea ifite igitego kimwe cyatsinzwe na Olivier Giroud wavuye muri Arsenal ku munota wa 35, ku mupira yahawe na Christian Pulisic.
Chelsea yabonye uburyo bw’igitego cya kabiri nyuma y’iminota ine yakurikiyeho, ariko abasifuzi bayobowe na Stephanie Frappart wabaye umugore wa mbere usifuye imikino ikomeye i Burayi, bavuga ko habayeho kurarira.



Sadio Mane atsinda agitego cya Liverpool cya mbere

Umuzamu wa Liverpool Adrian akuramo Penalite

Giroud atsinda igitego cya mbere cya Chelsea

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Liverpool, Alex Oxlade-Chamberlain asimburwa na Roberto Firmino ndetse izi mpinduka zihita zitanga umusaruro kuko uyu munya-Brésil yagize uruhare mu gitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Sadio Mané ku munota wa 47.
Liverpool yahushije uburyo bwabazwe ku munota wa 74, ku mupira wa Mohamed Salah wakuwemo n’umunyezamu Kepa Arrizabalaga.
Habura iminota umunani ngo iminota isanzwe y’umukino irangire, Mason Mount yibwiraga ko atsindiye Chelsea igitego kiyihesha intsinzi, ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.
Mu minota 30 yongeweho, Liverpool yatsindiwe igitego cya kabiri na Sadio Mané ku munota wa 95, ku mupira wahinduwe na Roberto Firmino.
Ikosa umunyezamu wa Liverpool, Adrián yakoreye kuri Tammy Abraham ku munota wa 101, ni ryo ryavuyemo igitego cya Chelsea cyo kwishyura, cyatsinzwe na Jorginho kuri penaliti.
Iminota 120 yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, hitabazwa penaliti maze Liverpool yegukana igikombe itsinze 5-4 nyuma y’uko Tammy Abraham ateye iya nyuma ya Chelsea igakurwamo n’umuzamu wa Liverpool Adrián waguzwe Ubuntu avuye muri West Ham.
https://www.youtube.com/watch?v=_1SUEo9Owvo
3,398 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply