umu amakuru- Samuel Eto’o yakoze ubukwe buhenze nyuma yo kumara igihe abishaka ariko ntibikunde | Umusingi

femme-2-e6100Samuel Eto’o yakoze ubukwe buhenze nyuma yo kumara igihe abishaka ariko ntibikunde

Please enter banners and links.

femme-2-e6100

Icyamamare mu mupira w’amaguru Samuel Eto’o yakoranye ubukwe bw’akataraboneka n’umukunzi we w’igihe kirekire bakundana  Georgette Tra lou ku wa kabiri taliki ya 14, mu rusengero rwo mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Samuel Eto’o w’imyaka 35, wahoze ari rutahizamu ukomeye w’ikipe ya Barcelona ,Chelsea na Everton yambitse impeta y’urudashira Georgette Tra lou mu muhango w’ubukwe bwabereye muri kiliziya ya Stezzano iri mu karere ka Bergame mu bilometero 25 uvuye mu mujyi wa Milan.

Ubukwe bwa Samuel Eto’o bakunze guha akabyiniriro ka Fils,bwitabiriwe n’abantu benshi batandukanye, harimo na Carles Puyol wahoze ari kapiteni w’ikipe ya Barcelone. Hagaragayemo kandi Massimo Morrati wahoze ari nyiri Inter Milan.

Eto’o akaba yiyemeje kwambika impeta Georgette Tra Lou, bari basanzwe babana ndetse bafitanye abana 2.

Muri Uganda byaratangiye ariko sicyane ndetsa no muri Kenya ariko u Rwanda ,Burundi ntibirahagera kandi bifasha abantu kwitegura neza babona bamaze gufatisha bakabona gukora ubukwe .

etoo3-ed5b9

etoo2-4ce3c

imodoka2-7df4d

imodoka-8-0b26a

inshuti-3-aa9df

Aho bitaragera umusore afata Miliyoni 30 zose akazikoresha mubukwe agatangira kujya gusaba inguzanyo muri bank kandi za Miliyoni 30 zakabafashije kwiyubaka bakazabukora nyuma.

Hari umuco abantu benshi muri Afurika cyane cyane East Africa bataramenya aho umuhungu n’umukobwa babana bakabisaba ababyeyi nyuma bakazakora ubukwe .
Mu kwezi kwa Nyakanga 2014 nibwo Samuel Eto’o yasabye Georgette ko yazamubera urubavu, maze amwambika impeta y’abitegura kurushinga ihagaze akayabo k’ amayero 500.000.

Eto’o yaje mu bukwe bwe yitwaye mu modoka yo mu bwoko bwa Bugatti Veyron ihagaze akayabo ka miliyoni 1 y’amapawundi(Pound).

Eto’o yagaragaje ko ubukwe bwe yabwiteguye kandi agaragaza ko ari umukire kuko n’imodoka yagendagamo n’izindi zakoreshejwe mu bukwe bwe zose zari zihenze .

Noella

 

3,549 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.