Rayon Sports ifite umwenda wa miliyoni 600 Frw, Imodoka yayo yarafatiriwe
— July 19, 2019
Please enter banners and links.

Umuyobozi mushya wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze ko imwe mu ntego afite azageza kuri Rayon Sports mu myaka ibiri yatorewe ngo ayibereye umuyobozi ari ugushaka uburyo yishyura umwenda wa miliyoni 600 Frw iyi kipe ifite.
Ku Cyumweru nibwo Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora Rayonn Sports mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, asimbura Muvunyi Paul.
Mu kiganiro uyu muyobozi mushya wa Rayon Sports yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko kwishyura umwenda wa miliyoni 600 Frw iyi kipe ifite kugeza ubu ari imwe mu ngingo zirindwi azibandaho muri manda ye.
Ati ”Rayon Sports ifite amadeni. N’ubwo wenda abanyamuryango baba batabizi cyangwa abakunzi ariko dufite amadeni akabakaba hafi miliyoni 600 Frw. Ni amafaranga menshi n’abantu bajye babyumva, nibabona basaba amafaranga menshi komite, bajye banamenya na bo icyo ibasaba.”
Uyu muyobozi yemeje ko kandi imodoka y’ikipe yafatiriwe.
Ati “Bus yacu ubu iri mu Akagera Business Group aho navuga ko yafatiriwe. Ubwo yapfaga bwa mbere hari fagitire ya miliyoni ebyiri Frw baduhaye, tubabwira ko tutayemera kuko twari tukigerageza imodoka mu gihe cy’umwaka. Akagera ntabwo kabyumva ariko tuzaganira nabo. Bafatiriye imodoka yacu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Muri uyu mwenda Rayon Sports ifite harimo miliyoni 239 Frw Rayon Sports ibereyemo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority, asaga miliyoni 64 Frw yasigaye ku modoka y’ikipe, Muvunyi Paul wayoboraga ikipe na we akaba afitiwe miliyoni 80 Frw.
Munyakazi yakomeje avuga ko abakinnyi baguzwe batahawe amafaranga yose bagombwaga, aho kuri ubu babarimo agera kuri miliyoni 55 Frw mu gihe hari n’ibirarane by’abakozi bigera kuri miliyoni 16 Frw n’ibirarane by’abakinnyi n’abatoza bigera kuri miliyoni esheshatu.
Muhirwa Prosper na we hari amafaranga aberewemo n’ikipe mu gihe kandi n’uyu Perezida ubwe ikipe imifutiye asaga miliyoni 30 Frw.
Komite nshya ngo yihaye intego yo kwishyura aya madeni n’ubwo bishoboka ko yanafata ayandi bitewe n’ibikorwa yaba iteganya gukora.

Source:Igihe.com
3,880 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply