Imbere y’imbaga y’abakristo ,Apôtre Josue Masasu yasomanye n’umugore karahava
— February 5, 2019
Please enter banners and links.

Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu, yasomye umugore we Pasiteri Lydia Masasu mu materaniro y’abashakanye yabaye kuri iki Cyumweru tariki 3 Gashyantare 2019.
Aya materaniro y’abashakanye yari afite umutwe ugira uti ‘Isengesho n’urukundo’, yibanze ku kamaro ko guhuza isengesho n’urukundo.
Yatangijwe n’ikiganiro mpaka cyayobowe na Prof Gashagaza n’umugore we, batanze ubuhamya ku rugendo rw’urukundo rwabo n’uburyo urugo rwabo bagiye barwubaka bagendeye ku isengesho.
Abitabiriye aya materaniro kandi baganirijwe n’indi miryango ibanye mu buryo bw’intangarugero irimo n’uw’umugabo wagaragaje uko buri gitondo abyuka iya rubika ajya gutunganyiriza ifunguro umugore we.
Apôtre Masasu ni we washyize akadomo kuri aya materaniro y’abubatse ingo, mu itorero rifite abayoboke bamufata nk’umubyeyi.




Yavuze ko ubuhamya bwatanzwe n’abashakanye bugaragaza imbaraga zo kubakira umuryango ku ijambo ry’Imana kandi ko bwungura byinshi ababwumvise.
Hari aho yageze atanga urugero rw’uko yagiye mu mirimo y’urusengero umugore we afite uruhinja rw’amezi atatu, amutuma umuti w’umwana undi avuyeyo ahita yigira gukina urusoro. Uwo munsi yatashye ahagana saa tanu z’ijoro, asanga umugore we yarubiye.
Ati ‘‘Naramurebaga nkashaka gukora utuntu tumusetsa ahubwo nkahita mbyica byose. Twageze mu gitanda ajya i Bugande njya i Burundi noneho hagati hajya umworero, mu gihe turyamanye numva ijwi rimbwira ngo izuba ntirikarenge mukirakaye kugira ngo mutabererekera satani.”
Masasu yavuze ko we n’umugore we bari baryamye bateranye imigongo ariko umugabo arebye ku kibambasi ku isaha abona ni saa tanu n’igice z’ijoro, Imana imubwira ko hasigaye iminota 30 ngo aramire urugo rwe, ace bugufi asabe imbabazi.
Yavuze ko ari ibintu byabanje kumugora cyane akajya atekereza mu mutima ati ‘abyibwire cyangwa abikeke’. Ubwo niko yanyuzagamo akikoroza, akanazamura amaguru akayamukozaho ashaka kumushotora ngo amuvugishe.
Masasu yageze aho habura iminota itatu arahindukira akora ku mugore we yicishije bugufi, amusaba ko bajyana mu cyumba cy’amasengesho, amusaba imbabazi.
Mu gihe yatangaga uru rugero, yahamagaye umugore we washimangiye ko buri muryango ugira umwihariko mu mibanire yawo.
Ati “Ndashimira papa [Masasu] cyane kuko yihutira gusaba imbabazi. Ni urugero dufite, njyewe nk’umufasha nkwiye gutanga ubuhamya. Ndagushimiye Papa, ukeneye na bizu (bisous).”
Yahise amugwa mu byano amusoma ku munwa, maze abari aho bakoma mu mashyi.
Masasu uhora urangwa n’udushya mu nyigisho ze yahise asaba ituze, umugore we akomeza kumushimira.
Pasiteri Lydia Masasu yakomeje ati “Ushobora kuvuga ngo wowe bagusohokana muri Restaurent, ariko agerageza gushaka ikintu cyo kunshimisha, akabwira abo bakorana ngo munshakire urugendo n’umugore wanjye, akavuga ati ‘munshakire ahantu ngende njyane madamu wanjye’. Yanjyanye henshi hari igihe avuga ngo ntabwo ashobora kugenda tutari kumwe nabyo ndabishimira Imana. Warakoze.”
Apôtre Masasu yahise avuga ko ku wa 12 Gashyantare azajyana umugore i Cotonou muri Benin. Uyu mugabo ashimangira ko ‘yishimye’ kuko afite umugore umuha urukundo runamufasha kuba umuvugabutumwa uhamye.
Si ubwa mbere Masasu agaragaje uko imiryango ikwiye kubana, abagore bakagandukira abagabo ariko na bo bakabakunda.
Mu mwaka ushize Masasu yashishikarije abagabo kujya bakirigita abagore mu gihe cyo kuramya no guhimbaza Imana mu gutera ishyari ingaragu.
Source:iyobokamana.com
3,979 total views, 7 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ninde ugaruye umuriro muri ADEPR ko wari waracogoyeho ?Uwakoze urutonde rw’Aba terrorists yahagaritswe
Karangwa John watangije ADEPR muri Uganda nyuma akayiteza ibibazo agasubira mu Rwanda akaba Umuvugizi mukuru w’ungirije yagarutse Uganda
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Karuranga Ephrem wahoze ari umuvugizi wa ADEPR yirukanye Sibomana na Rwagasana none nawe Isaie Ndayizeye yamwirukanye
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply