umu amakuru- Papa Francis yagaragaye asomana n’ umuyobozi w’ abayisilamu bikurura impaka hagati y’Amadini | Umusingi

Papa Francis yagaragaye asomana n’ umuyobozi w’ abayisilamu bikurura impaka hagati y’Amadini

Please enter banners and links.

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yagaragaye asomanira mu ruhame n’ umuyobozi w’ umusigiti wa Azhar witwa Sheikh Ahmed al-Tayeb bikurura amahane hagati y’Amadini .

Byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 4 Gashyantare 2019 ubwo Papa Francis yari mu ruzinduko rw’ amateka muri Leta zunze ubumwe za Abarabu.

Ifoto ya Papa Francis na Sheikh Ahmed basomana byimbitse yafatiwe i Abu Dhabi ku murwa mukuru wa Emirates Leta zunze ubumwe z’Abarabu kuri uyu wa 4 Gashyantare nyuma y’ uko aba bayobozi bari bamaze gushyira umukono ku masezerano yo kurwanya inzangano zifatiye ku badahuje ukwemera.

Sheikh Ahmed al-Tayeb , Iman w’ umusigiti ukomeye mu Misiri Al- Azhar yasabye abayisilamu bo mu burengerazuba bwo hagati guhoberana n’ abakirisitu.

Yagize ati “Mukomeze mubane neza n’ abavandimwe banyu b’ abakirisitu kuko ari abafatanyabikorwa mu gihugu cyacu”

Ibi yabivugiye kuri televiziyo mu muhango witabiriwe na Papa Francis murwa mukuru wa United Arab Emirates, Abu Dhabi.

Sheikh Ahmed al-Tayeb yahindukiriye abakiristu arababwira ati “Dusangiye gakondo y’ iki gihugu, ntabwo muri ba nyamuke muri abaturage bafite uburenganzira n’ inshingano mu buryo busesuye”

Kimwe na Sheikh Ahmed al-Tayeb, Papa Francis yasabye ko ubusumbane hagati y’ abayisilamu n’ abakirisitu bo muri aka gace byahagarara bose bakareshya.

 

 

4,301 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.