Uganda: Gen.Kasirye Ggwanga yarashe imodoka y’umuhanzi Catherine inshuti ya Museveni nyuma yo gusaba abayirimo kugabanya umuziki bakinangira
— January 31, 2019
Please enter banners and links.

Polisi ya Kampala yatangiye iperereza ku gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, ubwo Maj Gen (Rtd) Kasirye Ggwanga yarasaga imodoka y’umuhanzi witwa Catherine Kusasira, wahanze indirimbo nyinshi zifashishwa cyane n’ishyaka riri ku butegetsi, NRM.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, SP Patrick Onyango, yavuze ko iyo modoka yarashwe nyuma yo guterana amagambo hagati y’abana ba Maj Gen Kasirye Ggwanga n’abakozi ba Kusasira.
Nk’uko Daily Monitor yabyanditse, SP Onyango yagize ati “Abana ba Maj Gen Ggwanga baguraga ifiriti ubwo abantu bakorana na Kusasira bahageraga bari mu modoka, umuziki wabo urimo gusakuza cyane. Abana ba Maj Gen Ggwanga babasabye kugabanya umuziki ariko barabyanga. Abana ba Maj Gen Ggwanga bahise bavuga ko bagiye guhamagara Se agatwika iyo modoka yabo iciriritse.”
Maj Gen Ggwanga ngo yahageze mbere y’uko bamuhamagara, nawe ahita yungamo ko bagomba kugabanya uwo muziki, nabwo barabyanga.
Onyango ati “Babwiye Maj Gen Ggwanga ko atari hejuru y’amategeko. Bakomeje guterana amagambo. Bivugwa ko Maj Gen Kasirye Ggwanga yahise ategeka umwe mu barinzi be kumuzanira imbunda ye, ahita arasa ipine ry’imodoka ya Kusasira.”
Maj Gen Ggwanga ngo yahise yinjira mu modoka ye aragenda.
Hahise hitabazwa polisi, yitegereza ibyabaye. SP Onyango yavuze ko bateganya guhamagaza impande zombi bakazikoresha inyandikomvugo.
Gusa ntibyatangajwe niba Kusasira yari muri iyo modoka ubwo byabaga.

Gen.Kasirye Ggwanga na Catherne Kusasira

Uyu mugabo si ubwa mbere agaragaye mu bikorwa nk’ibi. Mu 2013 yakanze abapolisi ababwira ko agomba kubarasa ubwo bari mu murima wa murumuna we, bashakamo umubiri w’umuntu byakekwaga ko arimo bamushyinguye. Icyo gihe ngo yeguye imbunda ye ya AK-47, ababwira ko nibatagira icyo basangamo batamucika. Byarangiye babonyemo ibice bimwe bye.
Mu 2017 nabwo ngo yatwitse imashini zihinga yasanze mu murima w’umukobwa we ndetse ashaka no kurasa umushoferi wayo avuga ko ari ugushaka kwigabiza ibye.
Catherine Kusasira akaba ari inshuti ya Perezida Museveni we n’undi Muhanzi witwa Bebe Cool aribo bamufasha cyane mu bijyanye n’umuziki cyangwa n’abahanzi ,mu gihe Gen.Kasirye Gwanga ari umujyanama wa Perezida Museveni ndetse akaba ari umwe mu basirikare bakomeye bazwi muri Uganda.
Uyu munsi Kuwa kane tariki 31 Mutarama 2019 amakuru aravuga ko abari mu modoka ya Catherine Kusasira bari basinze ndetse barim guhohotera umuhungu wa Gen.Kasirye Ggwanga uba muri Amerika ariko waje gusura umuryango we.
5,059 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply