Intambara ikomeye muri Uganda :Balaamu ukorera Museveni yiyanditseho People Power ya Bobi Wine biteza ikibazo
— January 29, 2019
Please enter banners and links.

Muri Uganda ibintu bishobora guhindura isura bikaba bibi cyane nyuma y’umwe mu bakozi bakorera Perezida Museveni witwa Balaam Barugahara kujya kwiyandikishaho People Power ya Bobi Wine.
Balaam Barugahare n’umwe mu bategura ibitaramo muri Uganda amakuru akaba avuga ko amafaranga akoresha ari aya Perezida Museveni akaba yagiye yiyandikishaho People Power iyobowe na Bobi Wine igamije gukura Museveni ku butegetsi bamushinja kuyobora igihugu nabi harimo kuvuga ko urubyiruko rwinshi rwabuze akazi ,Polisi kuba irya Ruswa ,kutubahiriza amategeko n’ibindi byinshi .
Balaam akaba yavuze ko abantu bo muri People Power bananiwe kwandikisha People Power yabo kuba we yayiyandikishijeho ntakibazo abona kuko uwari we wese yayiyandikishaho mu gihe iba idafite uwo yanditseho.
Balaam akaba yaranze gutegura igitaramo cya Bobi Wine cya Kyarenga ari naho abantu batangiye kuvuga ko akorana na Perezida Museveni n’amafaranga akoresha ari aya Museveni.

Balaam na Bbi Wine

Museveni ari kumwe na Balaam

Balaam yakomeje yunga mu rya Janet Museveni wavuze ko Perezida Museveni atari ku butegetsi kubera abaturage kumutora ahubwo ari Imana yamuhaye ubutegetsi ari nayo izabumukuraho.
Umuvugizi w’Ishyaka rya DP, Fred Mwesigwa yavuze ko bari kumwe n’abantu ba People Power kandi n’ubwo Balaam yiyandikishijeho People Power ngo n’iye ,ntacyo bitubwiye ndetse ntacyo bizahindura ku mitekerereze y’abantu uko bazi People Power kandi mu minsi yavuba tuzategura igikorwa muzakibona.
Abasesengura politike ya Uganda bavuga ko hari abantu barimo Balaam utegura ibitaramo by’abahanzi na Bebe Cool ufite ikitwa Silent Majority bambara ibara ry’umuhondo rya NRM baba bashyigikiwe n’abantu bakomeye kugirango barebe uburyo bananiza Bobi Wine umereye nabi ubutegetsi.
Amakuru avuga ko bashaka kugirango Bobi Wine ashake uko yandikisha Ishyaka kugirango babone uko bamurangiza neza kuko Ishyaka bazajya bamenya ko agiye kuryandikisha bazajya bamutangayo abandi baryiyandikisheho cyangwa bange kuryandika kugeza ubwo azaruha akabivaho nkuko Dr.Kiiza Besigye ntako atagize ariko bikanga.
Ubwo twandikaga iyi nkuru hari amakuru yacicikanaga ku mbugankoranya mbaga avuga ko Balaam yihakanye ko yiyanditseho People Power aho bandikisha kampuni ahubwo ibyo bihuha ngo byatangajwe na mugenzi we utegura ibitaramo witwa Andy Mukasa of Bajjo events agamije kwangiza izina rye.
Abantu bakaba bavuga ko yashyizwe ku gitutu n’abantu bo muri People Power atinya ko bashobora kumugirira nabi ahitamo kubyikuraho ahimba ko ari abashaka kwangiza izina rye.
Muhungu John –Kampala
5,095 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Muri Honeys abakobwa babacurika imitwe amaguru hajuru bakabashyiramo amacupa mu bitsina(Vedio)
SODOMA NA GOMORA,AKABARI NEW BEST BISHYURA KUREBA ABASAMBANA KU MUGARAGARO,BIRATANGAJE
Abahanzi bavukana Weseal n’umugore we Miss Sandra Teta ,Chameleon na Palaso basigaye bacurangira mu kabari kamwe (Video))
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply