Gen.Kayumba Nyamwasa agiye kuba Inyeshyamba yo kurwego mpuzamahanga nka Kony na ADF ?Ubushinjacyaha buramushaka ariko Afurika y’Epfo yamutanga?
— January 31, 2019
Please enter banners and links.

Muri iyi minsi Gen.Kayumba Nyamwasa akomeje kuvugwa cyane ndetse na Col.Patrick Karegeye wiciwe muri Afurika y’Epfo ari naho Gen.Kayumba Nyamwasa aba.
Kuba Gen.Kayumba avugwa cyane muri Congo ko ashaka gutera u Rwanda ndetse ko hari ibihugu bimushyigikiye nkuko Perezida Kagame yabivuze mu ijambo yagejeje ku banyarwanda risoza umwaka wa 2018 ndetse ritangiza uwa 2019 ko bafite ibimenyetso ko hari ibihugu bishyigikiye RNC ,ese kumenyekana kwe cyane mu itangazamakuru byatuma aba Inyeshyamba nka Kony cyangwa ADF?.
Kony niwe urwanya ubutegetsi bwa Uganda iyowe na Perezida Museveni ariko amakuru avuga ko ari umupangu wa Museveni kugirango yibonere amafaranga yo kurwanya Kony kugeza ubwo amahanga na LONI baje kumushakisha bakamubura mu mashyamba ya Congo .
LONI niyo yongeye ivuga ko Gen.Kayumba Nyamwasa ari muri Congo arimo gutoza abasirikare be agamije gutera u Rwanda ariko hari abavuga ko kumushyira mu itangazamakuru ari umugambi wo kumuha imbaraga kugirango arusheho kumenyekana.

Col.Patrick Karegeya ibumoso wiciwe muri Afurika y’Epfo ari kumwe na Gen.Kayumba Nyamwasa nibo batangije RNC
Ubushinjacyaha biravugwa ko mwatanze izindi mpapuro zo kumuta muri yombi ariko u Rwanda na Afurika y’Epfo umubano w’ibihugu byombi umeze nabi bikaba bivugwa ko n’ubundi ntacyo bizatanga mu gihe ibihugu bitaracyemura ibibazo biri hagati yabyo byombi.
Nkuko igihe cyabitangaje ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro nshya zita muri yombi Kayumba Nyamwasa n’abandi bayobozi bari ku ruhembe rw’umutwe w’abarwanyi uzwi nka P5 wisuganyriza mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo uzahungabanye u Rwanda.
Impuguke z’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, ku wa 31 Ukuboza 2018 kasohoye raporo iva imuzi ubufasha Kayumba aha aba barwanyi bakorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
P5 igamije guhungabanya u Rwanda no guteza umutekano muke mu gihugu, ihuriyemo amatsinda atanu arimo Amahoro People’s Congress (AMAHORO-PC), Forces Démocratiques Unifées-Inkingi (FDU INKINGI), People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-IMANZI), Socialist Party-Imberakuri (PS IMBERAKURI) na Rwanda National Congress (RNC) iyoborwa na Kayumba.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro zo guta muri yombi abanyamuryango ba P5, ihuje amashyaka atavuga rumwe na leta y’u Rwanda.
RFI yatangaje ko mu bantu ba mbere u Rwanda rwasabye Afurika y’Epfo guta muri yombi ikohereza kuburanira mu gihugu barimo Kayumba Nyamwasa, ushinjwa gukorana n’indi mitwe y’abarwanyi bo mu Burasirazuba bwa RDC mu misozi ya Fizi na Uvira mu ishyamba rya Bijombo.
Mu minsi ishize nibwo hongeye kuvugwa mu bitangazamakuru inkuru za Col.Patrick Karegeye aho abazungu bamugereranyaga n’umunyamakuru Kashonggi wo muri Saudi Arabia wiciwe mu gihugu cya Turkey naho mu Rwanda bakamugereranya na Osama Bin Laden ikihebe kishwe n’Abanyamerika.
Amakuru kugeza ubu agaragaza ko Afurika y’Epfo itamutanga kubera ko yamaze kumuha ubuhungiro kandi ivuga ko RNC yayibwiye ko ishaka imishyikirano nkuko Minisitiri w’ububanyi waho aherutse kubitangaza.
8,819 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply