umu amakuru-  Umuhanzi Byosebirashoboka yibye umukobwa umuhanzi mugenzi we Bosebabireba none asigaye amuraza ijoro | Umusingi

Birashoboka  Umuhanzi Byosebirashoboka yibye umukobwa umuhanzi mugenzi we Bosebabireba none asigaye amuraza ijoro

Please enter banners and links.

Birashoboka

 

Uyu munsi Kuwa 24 Gicurasi 2016 Ikinyamakuru Umusingi cyasanze umuhanzi Byosebirashoboka yasuye umuhanzi mugenzi we witwa Dan Runyange yajyanye n’umukobwa usigaye umuraza ijoro kubera urukundo bafitanye muri iyi minsi .

Birashoboka yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko abamushaka bahingane kuko afite ikimuguhije gikomeye mu buzima bwe.

Byosebirashoboka Aphrodis yagize ati “uyu mukobwa niwe usigaye andaza amajoro sinkisinzira kuko umutima wanjye wose yarawujyanye nanjye njyana uwe niyo mpamvu ubona aho ngiye hose simusiga kandi namwemereye kumuha care zose zishoboka”.

Byosee

Umuhanzi Byosebirashoboka ari kumwe n’umukunzi we Uwera

Byoses

Bose

Umuhanzi Theo Bosebabireba ari kumwe n’umukobwa yambuwe na Byosebirashoboka (photo Umusingi)

Uyu mukobwa wa Byosebirashoboka yitwa Uwera akaba yemeye ko akunda umuhanzi Byosebirashoboka n’umutima we wose .

Urebye uyu muhanzi uburyo iyo ari kumwe n’umukunzi we burikanya aba amusoma no mu bantu barasomana ngo niko urukundo rwabo rubategeka ndetse buri kanya aba amukoraho ,amutunganyiriza umusatsi ,amugurira imitobe (juis)akamunywesha ndetse akanamurisha.

Byosebirashoboka akaba akaba yatanze ubutumwa ku bandi bakobwa batekerezaga ko azabakunda ko basubiza amerwe yabo mu isaho kuko yabonye uwo Imana yamugeneye kandi ngo niwe mwiza kubaruta.

Byoose

Amakuru Ikinyamakuru Umusingi cyacukumbuye nyuma yo kuganira na Byosebirashoboka ni uko hari inshuti ye yangoreye umunyamakuru wacu ko Byosebirashoboka uyu mukobwa yaba yaramwambuye umuhanzi mugenzi we witwa Bosebabireba Theo.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Bosebabireba Theo niba uyu mukobwa witwa Uwera yaba amuzi ariko yanga kugira icyo abitangazaho.

Noella

4,475 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.