umu amakuru-  Impungenge zikomeye kuri Made in Rwanda | Umusingi

Maade  Impungenge zikomeye kuri Made in Rwanda

Please enter banners and links.

Maade

 

Mu Rwanda ubu haravugwa Made in Rwanda (ibikorerwa mu Rwanda)ariko njye maze iminsi nsesengura iyi gahunda uburyo izakorwa igatezwa imbere ,igateza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Impungenge ya mbere nagize ni uko Abanyarwanda benshi bakunda ibituruka mu mahanga kandi nkabona itangazamakuru nyamukuru mu kwigisha abantu gukunda ibyiwabo ryashyizwe ku ruhande.

Nabonye mu bindi bihugu ikintu babanza gukora ari uguhindura imyumvire y’abantu ku buryo bose bagira imyumvire imwe kuri icyo kintu.

Nonese twabanje tugahera kururimi rwacu Ikinyarwanda ,njye ntangazwa no kubona umuntu aza kwigisha abantu gukunda no guteza imbere made in Rwanda ariko avuga indimi z’inyamahanga.

Ujya kubaka inzu ahera ku musingi wayo ugakurikizaho kubaka ukarinda usakara ukagera ku gukinga ukayitaha ariko ntago wahera hagati ngo bikunde na made in Rwanda mbona itazaramba cyeretse nibahera mu musingi byose bakagendera icyarimwe.

Made in Rwanda

Abantu bakora imishinga yabo neza rwose ariko akibagirwa kwamamaza ugasanga ashoye za Miliyari ariko nyuma y’imyaka 3 ugasanga yarahombye .

Iyi made in Rwanda njye nasabaga abayitangije kwitonda bagahamagaza abanyamakuru ndetse n’abayobozi b’ibitangazamakuru bakaganira nabo bakungurana ibitekerezo naho ubundi bishobora kuzarangira idakunze.Nta kintu ndabona itangazamakuru ryavuze ko cyateguwe nabi kikunguka cyangwa kigatera imbere.

Mvuye ku itangazamakuru n’ururimi rw’Ikinyarwanda reka mvuge ku byo numvise nagiye mu nama muri MICOM abenshi bavuze ku bicuruzwa bituruka mu mahanga bihendutse kurusha ibikorerwa mu Rwanda .

Icyo kintu ntikirabonerwa umuti ,ukibaza ni gute umukiriya yajya kugura ibicuruzwa agahitamo igihe kandi hari igihendutse kandi byose ari bimwe?aha abahinzi b’umuceri nibo bavugaga iki kibazo.

Ikindi cyavugiwe muri iyo nama ,havuzwe ikibazo cy’imisoro ihanitse ku bicuruzwa usanga ituma abacuruzi bagira impungenge ,nanjye aha mpagira ikibazo gikomeye n’abantu bashinzwe gusoresha ,ubundi iyo hatangijwe kampeyini (campaign)nk’iyi barabanza bagatanga ikitwa Bonus ku bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda kugirango abantu babanze babyitabire hanyuma bazasubize aho byari biri bityo sisiteme ibanze ifatishe imizi mu bene gihugu.

Uretse no gutanga bonus njye aho gusoresha abantu 1000 menshi nasoresha abantu ibihumbi ijana kuri make kuko abantu benshi baba babonye akazi kuko bajya mu bucuruzi ari benshi cyane.

Isoko riraguka uwaranguzaga ibicuruzwa bya Miliyoni aranguza ibya Miliyoni eshatu ,amazu yo gukoreramo abona abayajyamo na banyirayo bakabyungukiramo niko bigomba kumera ariko usanga abantu barira imisoro ndetse abenshi barahomba.

Made in Rwanda n’ikintu kinini kandi cyiza abantu bose bakwiye kumenya ndetse hakwiye gushoramo amafaranga menshi kugirango kibe uko byifuzwa naho guhamagara abacuruzi n’abanyamakuru 5 ukumva ko ibyo muganira bihagije ni ukwibeshya cyane.Hakwiye kumanikwa mu tubari ibipande bivuga kuri Made in Rwanda ,hagatangwa za tombora kuri za Televiziyo na radio n’ibinyamakuru ku buryo n’umuturage wo mucyaro abimenya ariko usanga abafite imishinga myiza yafasha iyi gahunda gutera imbere itakwakirwa .

Umunyamakuru Eminante muri iyo nama yabajije Minisitiri Kanimba icyo bageneye itangazamakuru nk’abafatanya bikorwa ?ati ese itangazamakuru ko buri budget ko ntaho twabonye riri tuzakorera ubusa?.

Byagaragaye ko itangazamakuru rizakoreshwa muri gahunda ari isosiyete imwe izakora kwamamaza aha buri muntu yakwibaza uburyo gahunda ngari gutya watanga isoko kuri sosiyete imwe gusa ngo niyo izamamaza .

Mu bucuruzi bareba ikinjiza amafaranga .igifite akamaro ku baturage bose ariko iyo bijemo ko kanaka ariwe uzwi ,ariwe ugomba kuduha ibitekerezo ubwo bucuruzi ntiburamba .

Made

Made n

Madee

Kanimba

Minisitiri w’Inganda n’ubukorikori Franscois Kanimba

Ubu benshi baragirango kwandika ibi ni ukurwanya iyi gahunda ariko abakozeho ubucuruzi nzi neza ko ibi babyumva neza rwose kandi sinarwanya gahunda nziza nk’iyi ahubwo kwandika ibi ni uko bimbabaza kubona gahunda nziza gutya ,ibitekerezo byiza bidahabwa umusingi ukomeye kugirango birambe bigiorire akamaro Abanyarwanda bose.

Iki n’igitekerezo cyanjye uko byumva kuko maze iminsi mbitekerezaho ndeba aho bipfira n’icyakorwa kugirango iyi gahunda ishobore gukunda bitabujije n’undi uri busome iki gitekerezo akumva hari aho nawe yakongeraho cyangwa abyumva ukundi nawe ashobora kunyandikira ,igitekerezo cye tukakigeza ku bantu benshi basoma www.umusingi.net

Gatera Stanley

1,085 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.