Me Ntaganda Bernald yirukanywe burundu mu Ishyaka PS Imberakuri yatangije
— May 22, 2016
Please enter banners and links.

Me Ntaganda Bernald watangije Ishyaka PS Imberakuri igice yari asigaranye nacyo bamwirukanye burundu nkuko tubikesha umwanditsi w’iryo Shyaka ndetse akaba n’umuvugizi waryo Mwizerwa Slivie .
Kuwa 22 Gicurasi 2016 nibwo Mwizerwa yashyize itangazo rigenewe abanyamakuru ku rukuta rwe rwa facebook ribamenyesha ibyemezo byafatiwe Me Ntaganda Bernald watangije Ishyaka PS Imberakuri ndetse wafunzwe imyaka 4 kubera iryo Shyaka ubu akaba yamaze kwirukanwa burundu.
Iri Shyaka ryagiye rivugwamo ibibazo bitandukanye aho bamwe bashinja abandi kunyereza imitungo y’Ishyaka ,abandi bakiyitirira iryo Shyaka ariko nkuko igice kimwe cyatwawe na Mukabunani Christine ndetse aricyo cyanditse cyemewe n’amategeko abandi bakaba batemewe.


Ibumoso Mwizerwa watangaje ko Ishyaka ryafashe icyemezo cyo kwirukana Me Ntaganda Bernald uri iburyo
Mubyo Mwizerwa yavuze abarwanashya bakoze inama bakigaho harimo ko Me Ntaganda arangwa n’igitugu ,gutetesha bamwe mu bayoboke b’Ishyaka ,gushyiraho inzego mu buryo butarimo Demokarasi ,gucunga nabi umutungo w’Ishyaka ,kwivanga mu nshingano z’abandi ,gusuzugura no gutuka inzego z’Ishyaka n’ibindi byinshi ,zari ingingo zirenga 10 arizo bashingiyeho bafata umwanzuro wo kumwirukana burundu.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Me Ntaganda kuri Telephone ye igendanwa icyo avuga ku cyemezo cyamufatiwe nk’umuntu watangije Ishyaka PS Imberakuri akaba yirukanywe bwa 2 icyo abivugaho ariko ntibyadukundira.Ikinyamakuru Umusingi cyashatse na Mukabunani kumubaza abakiyitirira Ishyaka rye icyo abitekerezaho kuko nawe asa nkaho yabivuyeho kuko ntabikorwa by’iryo Shyaka bikigaragara ndetse akaba yarigeze kuvuga ko abiyitirira Ishyaka agiye kubatwara mu Nkiko ariko hashize igihe kirekire abivuze ariko nta kirakorwa.
Iyi nkuru tuzayikomeza tumaze kubavugisha impande zose.
Ubwanditsi
2,827 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply