umu amakuru- Miss Africa Abenakyo ageze muri Uganda yakirwa nk’umuntu ukomeye cyane akaba ari bwakirwe na Perezida Museveni iwe mu rugo | Umusingi

Miss Africa Abenakyo ageze muri Uganda yakirwa nk’umuntu ukomeye cyane akaba ari bwakirwe na Perezida Museveni iwe mu rugo

Please enter banners and links.

Miss Uganda wahawe Miss Africa umukobwa mwiza muri Africa Abenakyo Quiin ubu amaze kugera muri Uganda aho uturutse mu gihugu cy’uBushinwa (China)aho yari yaragiye mu marushanwa y’ubwiza ku isi.

Amarushanwa yitabirwa n’abakobwa baba ari ba Nyampinga b’ibihugu (Miss)hanyuma hagatorwamo umwiza kubaruta akaba Nyampinga w’isi yose bivuze ko ariwe uba ari mwiza ku isi.

Miss Africa Abenakyo akaba ariwe wabaye uwa gatatu ku isi mu bwiza ndetse mu mateka akaba ariwe mukobwa w’umwirabura wongeye kugera kuri uwo mwanya nyuma y’uwigeze kuba Miss World mu 1967 kuva icyo gihe nta mwirabura urongera kuba Miss World nkuko bimwe mu bitngazamakuru bibivuga.

Iri rushanwa rivugwamo kuvangura kuko nta mwirabura urongera kuba Miss World nyuma y’imyaka myinshi abazungu aribo baritwara buri gihe.

 

Miss Abenakyo akaba yakiriwe n’ababyeyi be ,akaba yishimye cyane kugaruka mu gihugu cye agarukanye intsinzi ikomeye ndetse akaba yarazamuye idarapo ry’igihugu bigatuma Perezida Museveni ari bumwakire iwe mu rugo bakaganira.

Museveni kwakira Miss Africa Abenakyo kikaba ari igikorwa kiza abantu bishimiye kuko ari ikimenyetso cyo gushyigikira urubyiruko rufite icyerekezo cyo guteza imbere igihugu n’ubwo mukugenda Leta ya Museveni itamwitayeho.

Umwe mu nshuti za Miss ABenakyo witwa Grace yanditse avuga ko ngo abantu bakunda abakize ati agenda banze kumuha na tike y’indege none aratsinze bose batangiye kumurwanira.

Amakuru aturuka aho uyu mukobwa mwiza cyane akomoka muri Busoga hakomokayo n’umugore w’icyamamare witwa Zaria bantu benshi bazi wabayeho n’umugore wa Daimond Platinumz ,ndetse n’umugore wa Bebe Cool bose bakomoka Busoga ,Umwami waho akaba yateguye kumwakira akamukorera ibirori byo kumushimira.

3,924 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.