Pastor Ntambara Saturday arashinjwa kuriganya ibihumbi 600 bya pastor Kibonge bigiye kumujyana mu Nkiko
— September 5, 2018
Please enter banners and links.

Kuwa 3 Nzeli 2018 Pastor Kibonge yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko agiye kujyana Pastor Ntambara Saturday mu nkiko amushinja kumuriganya amafaranga ibihumbi Magana atandatu (600.000Rfw).
Pastor Kibonge yabwiye ikinyamakuru Umusingi ko yakodesheje urusengero rwa Ntambara rwitwa Successiful nyuma y’uko urwe rwari rumaze gufungwa igihe Leta yafungaga insengero nyinshi amwishyura ibihumbi Magana atandatu kugirango ajye asengeserezamo ku minsi bari barumvikanye.
Pastor Kibonge yagize ati “Ubu ngiye kumujyana mu nkiko kuko yarandiganyije amafaranga menshi ku buryo nabaye nk’imwishyura nyuma y’iminsi mike mbwirwa ko nawe yafungiwe sinasubizwa amafaranga yanjye none ngiye kumujyana mu mategeko niyo azadukiranura”.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Pastor Ntambara Saturday kuri whatsapp ye maze tumubaze ibimuvugwaho na mugenzi we Pastor Kibonge ko yamuriganyije amafaranga ye ibihumbi Magana atandatu maze abanza kuvuga ngo uzamubaze impamvu yafungiwe.

Pastor Ntambara Saturday ushinjwa kuriganya Pastor Kibonge (Photo Internet)

Pastor Kibonge uvuga ko Ntambara yamuriganyije amafaranga


Pastor Ntambara yakomeje avuga ko atamenye igihe Pastor Kibonge yagendeye ngo yagiye kumva yumva ngo yaragiye batarabonana amaso ku maso.
Pastor Ntambara yagize ati “Nagende andege nicyo amategeko abereyeho cyangwa abayobozi baberaho naho aka kanya kujya mu itangazamakuru ntacyo byakemura ariko uzamubwire abanze akizwe”.
Nyuma yaho Leta ifungiye zimwe mu nsengero hari zimwe mu zafunzwe zajyaga gushaka aho zikodesha muzitarafunzwe aribyo byari byabaye kuri Pastor Kibonge ubwo yajyaga kwa Pastor Ntambara kugirango ajye akoresha urusengero rwe mu gihe agishakisha ibyangombwa byasabwaga kugirango afungurirwe cyangwa ajye hanze.
3,345 total views, 17 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply