umu amakuru- Jamie Carragher wakiniraga Liverpool yahagaritswe ku kazi yahembwaga Miliyoni y’Ama pound kubera gucira mu maso umufana wa Manchester United | Umusingi

Jamie Carragher wakiniraga Liverpool yahagaritswe ku kazi yahembwaga Miliyoni y’Ama pound kubera gucira mu maso umufana wa Manchester United

Please enter banners and links.

Umupira w’amaguru umaze gutera intambwe ikomeye ku isi aho usanga umuntu akunda ikipe afana n’umutima we wose ku buryo usanga aricyo kintu akunda kurusha ibindi byose akumva yayitangira n’ubuzima bwe bwose.

Mu gihugu cy’uBwongereza umupira wateye imbere cyane ku buryo isi yose ikunda umupira waho ku buryo usanga abantu bahangayikishijwe n’amakipe bafana yo muri icyo gihugu.

Carragher akinira ikipe ya Liverpool

Muri icyo gihugu hari amakipe abiri yakoze amateka ndetse niyo afite ibikombe byinshi kurusha andi ayo akaba ari Liverpool FC na Manchester United bivuze ko yahoraga ahanganye imwe ishaka kurusha indi gutwara ibikombe byinshi.

Itangazamakuru ryaho naryo ryateye imbere cyane ku buryo ribishyushya abantu bose bagakunda kujya gushyigikira umupira w’amaguru bityo itangazamakuru rikaba ryatumye aya makipe aba amakeba zajya guhura isi yose igahurura ishaka kureba iributsinde.

Mu byumweru 2 bishize aya makipe yombi yarahuye ikipe ya Manchester United iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona yaho itsinda Liverpool iri kumwanya wa 3 ibitego 2 kuri kimwe.

Ntago byashimishije abafana ba Liverpool ndetse n’abahoze bakinira iyi kipe ku buryo umwe mu bahoze bakinira iyi kipe ya Liverpool witwa Jamie Carragher ubu wakoraga kuri Skysport yogeza umupira akaba yahembwaga Miliyoni y’Ama pound akaba yaraciriye mu maso umukobwa w’imyaka 14 wafanaga ikipe ya Manchester United maze bamufata amashusho amucira mu maso bituma ahagarikwa ku kazi.

 

Carragher yasabye imbabazi ariko biba ibyubusa ndetse anengwa cyane umuntu wiyubashye kugaragaragaho imyitwarire igayitse ariko akazasubira ku kazi mu kwezi kwa gatanu indi shampiyona y’umwaka utaha izaba itangiye.

Ibi biba ahantu henshi iyo amakipe y’amakeba yahuye abafana baba bashaka kurwana kimwe no mu Rwanda iyo APR FC yahuye na Rayon Sports usanga stade yuzuye abantu bashaka kureba itsinda indi.

Ndayambaje F

1,395 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.