umu amakuru- Impamvu urubanza rwa ba Rwigara ruzaburanishwa mu muhezo ,Audio 7 muri 20 zibashinja zizumvwa mu muhezo | Umusingi

Impamvu urubanza rwa ba Rwigara ruzaburanishwa mu muhezo ,Audio 7 muri 20 zibashinja zizumvwa mu muhezo

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukwakira 2017 I Nyamirambo – ahagana saa mbili n’igice ,Anne Rwigara, Adeline Rwigara  na Diane Rwigara bari bamaze kwicara mu cyumba cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge bagiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku nshuro ya gatanu mu minsi 10 ishize. Inshuro zabanjirije iri buranishwa ryagiye risubikwa ku busabe bw’abaregwa.

Abantu n’uyu munsi bamaze kuzura mu cyumba cy’iburanisha ndetse n’abandi bakiri kuza.

Abunganizi b’abaregwa Me Gatera Gashabana na Me Buhuru Pierre Celestin nabo bageze mu cyumba cy’urukiko.

Nyuma gato y’uko abaregwa bagera mu cyumba, basabye gusohoka gato nk’abagiye mu bwiherero, baraherekezwa.

Diane Rwigara washakaga kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Republika akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

Diane, murumuna we Anne na nyina Adeline bahuriye ku cyaha bashinjwa cyo guteza imvururu muri rubanda.

Nyina Adeline Rwigara we hakiyongeraho icyaha ashinjwa cyo kubiba amacakubiri muri rubanda.

Ubushize ubushinjacyaha bwari bwifuje ko baburana ukubiri, kuko Anne na Diane bunganiwe ukwabo na nyina Adeline ukwe, ariko Urukiko rurabyanga kuko ibyaha baregwa hari ibyo bahuriyeho ndetse n’ibimenyetso bibashinja hari ibyo bahuriyeho.

Mu cyumba cy’iburanisha, Anne na mukuru we Diane baganiraga bakanyuzamo bagaseka. Nyina wicaye mu rundi ruhande nawe akabitegereza.

Anne Rwigara azanywe mu rukiko uyu munsi

Nyina wa Diane na Anne nawe azanywe mu rukiko

Bahise batangira kuganira n’abunganizi babo, ubona bakomeje cyane biga ku byo bari buburane none. Ku rundi ruhande abagize ubushinjacyaha nabo bakaganira.

Umucamanza yavuze ko Urubanza rutangiye rutinze kubera ko habayeho gutinda kuzana abafungwa, ndetse ngo hariho n’imyanzuro mishya yashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, habayeho kubanza kuyireba.

Rwagombaga gutangira saa mbiri none rwatangiye saa tatu n’iminota ine.

Iyo myanzuro ni iya Me Buhuru y’iburabubasha n’imyanzuro y’inzitizi ya Me Gashabana. Umushinjacyaha yavuze ko batayibonye ku ruhande rw’ubushinjacyaha, ngo barayivugaho urukiko nirubaha umwanya wo kuyisobanura bihagije kuko nta mwanya wo gupfusha ubusa cyane ko urubanza rwasubitswe bihagije.

Me Gashabana yatangiye avuga ko Ubushinjacyaha burega Mukangemanyi yunganira guteza imvururu cyangwa imidugararo no gukurura amacakubiri, gusa ngo mu gusoma uko isaka n’ihamagazwa byagenze, basangamo inzitizi y’iburabubasha.

Icya mbere ngo urukiko rugomba gusuzuma niba rufite ububasha, ndetse niba inyandiko zifatwa zikurikije amategeko. Yavuze ko itegeko rivuga ko urukiko rufite uburenganzira bwo kwakira ikirego ari ururi hafi cyane yaho uregwa yafatiwe, kandi Mukangemanyi afatwa yafungiwe kuri Station ya Remera, bityo ngo uru Rwisumbuye rwa Nyarugenge atari rwo ruri hafi ya Remera kuko harimo urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru n’urw’ibanze rwa Nyarugenge.

Bityo ngo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nta bubasha rufite ahubwo hasuzumwa urukiko rufite ububasha hanyuma rukaregerwa.

Ni ibintu yavugaga ko mu gutanga ikirego gishya, byahita bihurirana n’uko impapuro zita muri yombi Mukangemanyi zatanzwe ku wa 28 Nzeri zaba zararengeje igihe, bityo yahita arekurwa. Me Gashabana yavuze ko we icyo asaba ari uko uwo yunganira yarekurwa nta mananiza.

Abunganira abo kwa Rwigara bavuze ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rudafite ububasha bwo kubaburanisha

Me Buhuru yavuze ko ingingo ya 99 n’iya 100, biteganya ko urukiko rukuru, urukiko rukuru rwa Gisirikare n’urukiko rw’ikirenga arizo zidashobora kuburanisha ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku muzo wa mbere, bityo kugira ngo abo yunganira Diane na Anne Rwigara batavutswa uburenganzira bw’uko umuntu ashyikirizwa Umucamanza itegeko ryamuteganyirije, bashyikirizwa Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru.

Yavuze ko n’iyo Ubushinjacyaha bwavuga ko bafatiwe iwabo mu Kiyovu dore ko itegeko rivuga ko hareberwa aho bafungiwe, nabwo bari gushyikirizwa Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Yatanze ingero ku rubanza rwa Twagiramungu Jean, Munyagishali, Mugimba n’abandi bagiye boherezwa mu Rwanda bakaburana ku ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga kuko arirwo ruri hafi y’Ikibuga cy’Indege bashyikirizwagaho impapuro zibata muri yombi.

Me Buhuru yavuze ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwiyambura ububasha, noneho Ubushinjacyaha bugategura dosiye nshya y’urukiko rw’ibanze, maze abo yunganira bakaba barekuwe.

Umushinjacyaha yavuze ze ko inzitizi zabo zidakwiye guhabwa agaciro, kuko ingingo bavuga mu itegeko ry’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha zitavuga ibyo abavoka bari gusobanura.

Umushinjacyaha yavuze ko ari “urukiko urwo arirwo rwose ruri hafi y’aho uregwa yafatiwe”.

Yavuze ko itegeko rivuga neza ko ari aho uregwa yafatiwe, kandi Kibagabaga ahari Urukiko rwa Kacyiru, si hafi yo mu Kiyovu ugereranyije na Nyamirambo ahari Urukiko rwa Nyarugenge.

Itegeko ngo ritanga uburenganzira ku mushinjacyaha bwo kuregera urukiko abona ko rumubereye hafi cyangwa urwo kugeza abaregwa mu rukiko byaborohera, akaba arirwo aregera.

Yavuze ko mu gufata umwanzuro kuri iki kibazo hatabarwa ibilometero, kuko na Iyamuremye na Mugimba nabo baburaniye Nyarugunga kandi bafungiwe mu mujyi ahazwi nka PCK. Igisuzumwa ngo ni aho byoroheye abashinjacyaha kujyana abo bantu no kutabangamira iperereza.

Umushinjacyaha yavuze ko hari kugenda hatangwa inzitizi zidafite ishingiro zigamije gutinza urubanza, ahubwo batanga uburenganzira hakinjirwa mu mizi y’ibirego hagafatwa umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa.

 

 

 

 

2,697 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.