Umugore wa Safi yapangaga ubukwe 2 icyarimwe atoroka umuzungu babanaga.
— October 16, 2017
Please enter banners and links.

Umuzungu ati Niyonizera Judith n’umukinnyi wo kurwego rwo hejuru ,azi kubeshya na Safi yakinnye Parfine Umutesi bivuze ko bose ari abakinnyi?
Nyuma y’uko Safi Niyibikora bakunda kwita Madiba wo muri Urban Boys, arongoye Niyonizera Judith wari warashatse muri Canada, umuzungu bendaga gukora ubukwe avuga ko uyu mugore ari umukinnyi kabuhariwe wamaze imyaka isaga ibiri amubeshya bikomeye.
Uyu muzungu wo muri Canada yitwa Rick Hilton, gusa si we wari warashakanye byemewe n’amategeko na Niyonizera Judith, ahubwo uyu avuga ko bakundanye nyuma y’uko yari yaratandukanye n’uwo bashakanye mbere.
Rick Hilton yabwiye bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ko yashidutse Judith yakoze ubukwe na Safi, nyamara ngo ntiyari abizi ahubwo yiteguraga ko bazakora ubukwe vuba.
Rick Hilton, mu magambo y’icyongereza, tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati: “Nabonye ko Safi yarongoye Judith twari tugiye gukora ubukwe vuba hano muri Canada, twarabanaga ariko tutarakora ubukwe, yancitse atambwiye ngiye kubona kuri internet mbona ko yarongowe na Safi.


Niyonizera Judith ubu n’umugore wa Safi byemewe n’amategeko


Inzu bivugwa ko ariyo Judith yaguriye Safi

Uyu mugore yarankinnye nk’inararibonye mu gihe kirenga imyaka ibiri (she played me like a real expert for over two years), rwose twari tumaze imyaka irenga ibiri dukundana kandi tubana, ambeshya arimo kwitegurira ubukwe n’undi. Narababaye cyane kandi yarankomerekeje cyane birenze uko umuntu yabitekereza”.
Rick Hilton avuga ko Safi warongoye Judith, nawe akwiye kwitega ko azabona ubuhemu bwa Judith bityo akazabasha kumenya ububabare afite nyuma yo kumenya amakuru y’uko uwari umukunzi we yamucitse agahita akora ubukwe n’undi.
Avuga ko yamuriye imitungo myinshi cyane ibarirwa mu mamiliyoni, ngo n’iyo yazaga muri Afurika yamusabaga amafaranga menshi amubeshya ko agiye gusura umuryango nyamara ngo ashaka gupanga ubukwe na Safi.
Niyonizera Judith, mu myaka ishize yakoraga muri hoteli Umubano (Novotel) ari naho yaje kumenyanira n’umuzungu wo muri Canada, aza kumurongora ndetse amujyana muri Canada babanayo igihe gito ariko baza kunaniranwa baratandukana.
Nyuma ariko yahise akundana na Rick Hilton bamaze imyaka irenga ibiri babana mbere yo gushyingiranwa.
Judith yatangiye umubano we na Safi akiba muri Canada ndetse abana na Rick Hilton, bakajya babonana yaje mu Rwanda ndetse bakundaga kwibanira mu nzu nk’uko amakuru yemezwa n’inshuti zabo abihamya, ariko Safi akirinda ko byajya mu itangazamakuru kuko byari bizwi icyo gihe ko umukunzi we ari Parfine Umutesi baje kwemeza ko batandukanye mu minsi micye ishize hagahita hanatangazwa iby’ubukwe bwa Safi na Judith.
Safi Madiba na Niyonizera Judith, bamaze imyaka myinshi bakundana n’ubwo iby’urukundo rwabo bakomeje kubigira ubwiru, kugeza ubwo hatangajwe amatariki y’ubukwe bwabo abantu bagatungurwa. Hari amakuru avuga ko bakundanye guhera mu mpera za 2015, ariko icyo gihe kuko Safi yakundanaga na Parfine Umutesi, ntiyigeze abigaragaza ahubwo bakomeje kubigira ubwiru.
Nko muri Nzeri 2016, Safi Madiba yari kumwe na Niyonizera Judith ndetse yanamumurikiye inshuti ze zitandukanye zirimo n’ibyamamare bizwi muri muzika nyarwanda na sinema nyarwanda, gusa icyo gihe bose bakomeje kumubikira ibanga kuko yari agikundana na Parfine.
Parfine nyuma y’ubukwe bwa Safi yumvikanye ahantu hatandukanye avuga ko Safi yamubeshyaga ko bakundana kandi akundana na Judith none umuzungu ati nakundanaga na Judith ambeshya ahubwo akundana na Safi.
3,516 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply