Rihanna mu berekanye imideli mu buryo butamenyerewe muri New York Fashion Week
— September 12, 2017
Please enter banners and links.

Umuhanzi Robyn “Rihanna” Fenty umaze igihe ari mu bakunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku isi yose yamuritse imideli mu buryo bwatunguye benshi mu bitabiriye icyumweru cyahariwe imideli mu Mujyi wa New York.
Rihanna afite impano zitandukanye kandi Imana yamuhaye amahirwe yo kuzibyaza umusaruro ku buryo icyo akoze cyose gikundwa cyane haba mu buhanzi bwe bw’indirimbo haba mu kwerekana imideli n’izindi mpano agira zitandukanye.
Ibirori bisa n’ibiyoboye uruganda rw’imideli ku Isi, New York Fashion Week bigiye kumara icyumweru bibera mu Mujyi wa New York. Byatangijwe ku wa Kane tariki ya 7 Nzeri bikaba biteganyijwe ko bizasozwa ku wa Gatatu w’iki cyumweru, tariki 13 Nzeri 2017.
Rihanna wakunze no gukora ibikorwa byo kumurika imideli mu bihe bitandukanye no kwamamariza ibigo bikomeye ku Isi biyikora yagaragaje imideli mishya mu ruhererekane rw’iya Puma ikunze kwifashishwa n’abakora siporo cyangwa abarimba.
Mu kumurika iyo mideli, Rihanna yatunguranye agaragara atwawe n’umumotari ahari hashashe umucanga w’iroza ugaragaza imisozi. Abiyerekanye mu gihe yari uyu muhanzi yari yahariwe bose bari bambaye imyenda ya Puma irimo n’iharawe ku migabane itandukanye muri iyi minsi.
USA Today yatangaje ko ibi Rihanna yabikoze abifashijwemo n’umugabo witwa Tom Ford uzwi mu gutegura imitako wabiteguye mbere y’iminsi ngo igikorwa nyirizina n’umunsi we mu kumurika imideli muri New York Fashion Week ugerweho.

Rihanna atwawe kuri moto nziza ihenze yerekana imideli




Abamotari bari baherekeje uyu muhanzi bakoze imyiyereko yishimiwe n’abakurikiranye icyo gikorwa ndetse itera bamwe ubwoba bitewe n’udushya tumenyerewe mu masiganwa yo mu misozi twerekanywe bigatuma umwanya Rihanna yahawe wo kumurika imideli ufatwa nk’uwagaciro kuko ibyawukozwemo byari bitarakorwa muri New York Fashion Week.







Iki gikorwa cyo kumurika imyambaro cya Rihanna n’abanyamideli batandukanye bari bamuherekeje cyakurikiwe n’ibyamamare birimo Ashley Graham, Cardi B, Whoopi Goldberg, Ty Dolla $ign, Big Sean, Jhene Aiko, Joey Bada$$ n’abandi bantu b’ingeri zitandukanye bazwi mu ruhando rw’imyidagaduro muri Amerika.
Rihanna yamuritse imideli ya Puma muri iki gikorwa cyabereye ahitwa Park Avenue Armory muri Upper East Side, New York, nyuma y’igihe gito ashyize ahagaragara ubwoko bw’ibizwi nk’ibirungo binogereza ababyize mu bwiza akabyita ’Fenty Beauty’.
Rihanna asanzwe ari umwe mu baririmbyikazi bazwi muri Amerika no ku Isi muri rusange, mu ndirimbo zirimo “Umbrella” yafatanyije na Jay Z wamuzamuye mu muziki, iyitwa “Te Amo”, “Diamonds”, “Where Have You Been”, izo yasohoye kuri album iheruka yise “Anti” n’izindi.
2,704 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Muri Honeys abakobwa babacurika imitwe amaguru hajuru bakabashyiramo amacupa mu bitsina(Vedio)
SODOMA NA GOMORA,AKABARI NEW BEST BISHYURA KUREBA ABASAMBANA KU MUGARAGARO,BIRATANGAJE
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply