CHAN: Amavubi yasezerewe na Uganda Cranes ananirwa gushaka igitego kimwe wenda cyari kubacishaho
— August 20, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Kanama 2017 Ikipe y’igihugu Amavubi yatsinze Uganda ibitego bibiri ku busa mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018 ariko asezererwa ku giteranyo cya bitatu kuri bibiri mu mikino yombi.
Muri uyu mukino Amavubi yagiyemo asabwa gutsinda ibitego nibura 4-0 kugira ngo yizere kuba yabona itike ya CHAN 2018 cyangwa se byakwanga akabona ibitego 3-0 hakitabazwa penaliti, Umutoza Antoine Hey yakoze impinduka enye muri 11 bari bakinnye umukino ubanza.
Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame wari wavuye mu bihano, yafashe umwanya wa Nzarora Marcel mu izamu, Rucogoza Aimable ufite amakarita abiri asimburwa na Kayumba Soter, Niyonzima Olivier ‘Sefu’ ufatwa na Muhire Kevin naho Mubumbyi Barnabeu utari wemerewe gukina kubera amakarita asimburwa na Biramahire Abeddy wakinaga umukino we wa mbere mu Mavubi makuru.
Nubwo kuri uyu wa Gatanu, Umutoza Antoine Hey yari yasabye abafana kuza ari benshi bagashyigikira Amavubi, siko byagenze kuko umukino wagiye gutangira muri stade ya Kigali amabara y’umutuku n’umuhondo ariyo agaragara cyane kuko yaba amatsinda asanzwe azwi afana ikipe y’igihugu nta n’imwe yahagaragaraga ndetse no muri stade abafana bakaba bari bake cyane.

Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsinzwe ku giteranyo cy’ibitego

Ibi ntibyaciye abasore ba Hey intege kuko ku munota wa munani gusa bahise bafungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Yannick Mukunzi wa APR FC bidatinze nyuma y’indi minota umunani yaranzwe no gusatira gukomeye kw’Amavubi, myugariro Manzi Thierry atsinda icya kabiri cyabonetse nyuma y’akazi gakomeye kapiteni Bakame yari amaze gukora arokora u Rwanda ku gitego cyari kigiye gutsindwa na Mutyaba Muzamiru.
Kubona ibitego bibiri mu minota ya mbere y’umukino, byongereye u Rwanda imbaraga akomeza kotsa igitutu Uganda nayo itangira gukora amakosa menshi byatumye umusifuzi Hafiz Abdelghan Alamen atanga ikarita ya mbere y’umuhondo ku munota wa 22 gusa w’umukino ihawe Wadada ku ikosa yari akoreye Biramahire Abeddy.
Amavubi yakomeje gushaka uko yabona igitego cya gatatu ariko na Uganda isa n’ikangutse nayo irasatira ndetse iza kubona coup franc nziza ku ikosa Nsabimana AImable yakoreye Karisa Milton hafi y’urubuga rw’amahina uyu musore aba ari nawe wihanira iryo kosa ariko ateye umupira uca hejuru y’izamu rya Bakame.
Igice cya mbere kijya kurangira, Uganda yagabye ikindi gitero ku izamu ry’Amavubi ishaka kujya kuruhuka yishyuye kimwe ariko abasore b’inyuma bari bayobowe na Manzi Thierry babyitwaramo neza iminota 45 irangira ari ibitego 2-0.
Aha byasabaga u Rwanda gukoresha neza indi minota 45 y’igice cya kabiri yari isigaye ndetse bagitangiye basatira cyane ariko uburyo bubiri babonye yaba ubwa Savio Nshuti n’ubwa Biramahire Abeddy ntibwagize icyo butanga.
Amavubi ntiyacitse intege kuko Bizimana Djihad yongeye guhererkanya neza na Mukunzi Yannick bakinanaga hagati, umupira ugera kuri Iradukunda yiruka agana mu izamu rya Uganda ashaka guhereza Biramahire ariko bahita bamutega umusifuzi atanga coup franc.
Savio Nshuti niwe wahagaze kuri iyi coup franc itari kure y’izamu ryari ririnzwe na Watenga Ismael ndetse n’abafana b’u Rwanda bahita bahaguruka kureba ko yayiboneza urushundura ariko awuteye umuzamu arasimbuka awushyira hanze.
Antoine Hey yatangiye gukora impinduka, akuramo Iradukunda Eric wugariraga izamu yinjiza Mugisha Gilbert ukina asatira kuko yashakaga igitego ndetse bidatinze akuramo myugariro Nsabimana Aimable yinjiza rutahizamu Nshuti Innocent.
Uganda nayo yasimbuje Moses Waiswa yinjiza Martin Kiizza nyuma basohora Muzamiru Mutyaba utari wigaragaje cyane ahaye umwanya Paul Mucureezi nawe utagize kinini ahindura.
Nubwo nta bafana benshi b’Amavubi bari kuri stade, bake baje kuyashyigikira bakomeje gusaba igitego cya gatatu nibura cyari gutuma hitabaza penaliti, abasore bari mu kibuga nabo bagerageza ibishoboka ariko abakinnyi ba Uganda bari bizeye impamba bizigamiye i Kampala bakomeza gucunga izamu ryabo neza.
Iminota 90 yarangiye ari ibitego 2-0, umusifuzi yongeraho indi itatu yashiriye mu gusimbuza haba ku Mavubi yinjije Amran Nshimiyimana asimbuye Muhire Kevin kimwe na Uganda yakuyemo Karisa Milton agaha umwanya Erisa Ssekisambu ariko bose umukino ubarangiriraho batarakora no ku mupira.
Gusezererwa kw’Amavubi bivuze ko Uganda ihise ibona itike yo kwitabira CHAN 2018 izabera muri Kenya naho u Rwanda rukaba rugomba kuguma mu rugo rugategura izongera kuba mu 2020.
Bamwe mu bafana n’akababaro kenshi bibaza impamvu abashinzwe ikipe y’Igihugu Amavubi bahora bahindura abatoza mu gihe nta mpinduka ibaho kuko aho ikipe iba ikeneye kunyuraho biranga bityo bakaba bibaza impamvu bahora bazana abatoza babazungu bahembwa akayabo amafaranga y’uRwanda akajya mu bindi bihugu ibyiza bakumva aho kugirango ayo mafaranga ajyanwe mu bindi bihugu akazi bagaha umunyarwanda byize ayo mafaranga agasigara mu Rwanda.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
Rwanda:
Ndayishimiye Eric ’Bakame (C), Iradukunda Eric, Kayumba Soter , Manzi Thierry, Nsabimana Aimable, Imanishimwe Emmanuel, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Nshuti Dominique Savio na Biramahire Christophe Abedy.
Uganda: Watenga Isma Bin Abdul, Muwanga Benard (C), Wakiro Nico Wadada, Muleme Isaac, Awany Dennis Timothy, Musamali Paul, Karisa Milton, Waiswa Moses, Derrick Nsibambi, Mutyaba Muzamiru, Kagimu Shafik.
Manzi Rema Jules
2,685 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply