Yagurishirije nyina mu nzu amubwira gusubira iwabo.
— juillet 29, 2020
Please enter banners and links.
Umwana yagurishije inzu nyina yabagamo amubwira gusubira iwabo kandi nyina ari umupfakazi.
Ibi byabereye ahitwa Mataba muri Kayunga muri Uganda aho umuhungu witwa Walusimbi Isma yagurishije ikibanza kirimo inzu ya nyina witwa Zainah Nalubowa wari umaze imyaka 36 aho hantu ariho yanabyariye abana be.
Umugabo we witwa Ibrahim Mayanja yapfuye mu 1985 arahamusigira ariko umuhungu we akaba yahagurishije abwira nyina gusubira iwabo aho avuka.
Umuhungu w’uyu mugore yavuze ko aticuza kugurisha ikibanza kirimo inzu ya nyina akamugurishirizamo aho avuga ko arushye ingeso za nyine zimeze nk’izabacuraguzi kubera ko ashyinguramo abantu tutazi iyo abakura.
Umukecuru yabonye umuntu aza atangira gupima ikibanza cye maze uwo mugabo ucuruza amafaranga ya Bank Lamberi (Money lender)maze amubwira ko isambu ye abana bayimugurishije.
Umukecuru yahise atabaza aho yagiye mu biro by’ushinzwe imitungo y’abapfuye Collins Kafeero bityo afatanije n’abaturage bakora inama bemeza ko umukecuru asubizwa umutungo umugabo we yamusigiye.
Nalubowa aterana amagambo na nyina
RDC Kafeero abwira Nalubowa gusubira mu nzu aban bari bamugurishirijemo
Collins Kafeero afatanije na Supreme Khaadi wa Greater Mukono sheikh Abdunoor Kakande ntibishimiye icyemezo cy’abana kugurisha inzu ya nyina basaba Walusimbi Isma gusamba imbabazi nyine kubera kumubuza amahoro kandi bababwira ko imitungo bari bayigurishije mu buryo bunyuranije n’amategko.
Muhungu John-Kampala
3,091 total views, 1 views today
Leave a reply