Rwamagana :Aratabaza kubera gusenyerwa n’amazi aturuka mu isoko no mu ruganda
— janvier 4, 2024Please enter banners and links.
Umuturage witwa Ngirabatware Francois utuye mu Karere ka Rwamagana muri Kigabiro umwaka yawutangiye nabi kuko ku itariki ya 1/1/2024 haguye imvura imusenyera igipangu gifite agaciro ka Miliyoni 20.
Aganira n’umunyamakuru wacu Ngirabatware yagize ati “Mwadukorera ubuvugizi kuko twahuye n’ikibazo gikomeye aho amazi aturuka mu isoko no mu Gakiriro yose anyura muri ruhurura kandi ntuye mu nsi y’isiko n’Agakiriro bityo ruhurura bayubatse inyura iwange none amazi yabaye menshi muri ruhurura yose yuzura iwange asenya igipangu.
Ntabushobozi mfite bwo kubaka ikindi gipangu n’iyo mpamvu nsaba ubuvugizi rwose”.
Twashatse kubaza Umuyobozi w’Umudugudu witwa Uwampayimpundu Farida niba bamenye ikibazo cya Nsabatware nditse n’icyo bateganya gukora mu rwego rwo kumutabara maze avuga ko Abayobozi bagezeyo aho Ibiza byabereye ati “Ubwo konji zarangiye ejo bazoherezayo abatekinisiye barebe uko ikibazo giteye hanyuma ikibazo gikemuke”.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Gitifu w’Akagari witwa Nsanzubuhoro Emmanuel avuga ko ubuvugizi bwa Ngirabatware bwakozwe ati “Inzego zibishinzwe zizasura zirebe aho amazi yaturutse hakemurwe ikibazo cyayo”.
Ngirabatware Franscois
Hano imvura amaze kumusenyera
Gitifu w’Umurenge witwa Marc Rushimisha we yavuze ko iyo umuturage asenyewe n’ibiza atishoboye ahabwa isakoro kandi nawe twabimenyesheje ababishinzwe nawe azarihabwa.
Ikinyamakuru Umusingi cyagiye kivugisha n’abandi bayobozi batandukanye barimo n’ushinzwe ubutaka ariko bose wumvaga gahunda bayizi ndetse gahunda ari ugufasha Ngirabatware wagize ikibazo cyo gusenyerwa n’ibiza.
Nkuko Ikinyamakuru Umusingi gisanzwe gikorera abaturage ubuvugizi n’undi wese wakenera ubuvugizi yajya aduhamagara cyangwa akatwandikira bityo agakorerwa ubuvugizi n’icyo itangazamakuru riberaho.
Gatera Stanley
672 total views, 1 views today
Leave a reply