Ikibazo cya Mukandoli Marie Claire gishobora kubakoraho abo yakigejejeho ntibagikemurire
— July 28, 2017
Please enter banners and links.

Umudamu witwa Mukandoli Marie Claire ubwo Perezida Kagame yari yagiye guhura n’Abanyarwanda bo mu Bubiligi muri Rwanda Day yamugejejeho akarengane yakorewe n’umuntu witwa Gatete Polikapu wamusenyeye akamutwarira ubutaka .
Uyu mugore yavuze ko amaze imyaka 14 ikibazo cye cyarabuze ugikemura ndetse inzego zose yazigezemo ariko habura umukemurira ikibazo.
Abakurikiranaga ikiganiro kuri Televiziyo hari abavugaga ko abo Mukandoli yavuze ko yabagejejeho ikibazo ntibagikemure bashobora guhura n’ibibazo kuko Perezida Kagame ahora abwira abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage.
Perezida yabajije Mukandoli ati hari abayobozi bakomeye barimo n’Umuvunyi wungirije Musangabatware ariko ntiyagira icyo amumarira.
Perezida yamubajije uwo muntu uwo ariwe ati n’umuyobozi ukomeye cyane Perezida baramutinya maze Perezida Kagame ati ibyo gukomera bindekere uzaza urebe Minisitiri Musoni azagikemura.
Mukandoli yavuze ko uwo muntu yitwa Gatete Polikape ati ansenyera inzu akohereza amatiyo ya toilet iwange.
Perezida aherutse kubigarukaho ubwo yari muri studio za Televizyo y’igihugu aho yabajijwe niba abona abayobozi bakora uko bikwiye maze akagira ati “ntago bakora uko bikwiye ,uko mbona bakabaye bakora ntibarabikora ariko bizaza”.
Hari abaturage bafite ibibazo bikomeye by’akarengane bahora bifuza ko bahura na Perezida Kagame bakamugezaho uko barenganye ariko bakabura ayo mahirwe kuko buri wese wagize ayo mahirwe yo kubwira Perezida Kagame akarengane ke yararenganuwe ariko abandi baracyahura nakarengane.
Mu bandi yavuze yagejejeho icyo kibazo harimo Meya William na Jilly Ndamage n’Umuvunyi Clement Musangabatware ariko ntamukemurira ikibazo ndetse bikaba byatangiye kuvugwa ko bashobora kuzabazwa na Perezida impamvu batakemuye ikibazo cya Mukandoli.
Perezida yabwiye Mukandoli ati uzaze urebe Minisitiri ushinzwe ibikorwa remezo nuza azaguhe umwanya akumve tuzagufasha kugikemura.
2,810 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply