Bamwe mu badepite muri Uganda batangiye kwishyurwa Ibihumbi 100 by’Amadorari kugirango bahindure itegeko nshinga Museveni azongere yiyamamaze
— July 25, 2017
Please enter banners and links.

Kuri ubu Inteko ishinga amategeko ya Uganda, ntirafata umwanzuro kw’itegeko rigenga ubutaka imaze iminsi isuzuma. Ariko ubu ikibazo kigibwaho impaka nyinshi mu banya Uganda ni imyaka y’uwiyamamariza kuyobora igihugu.
Ubusanzwe, ingingo y’102 mu itegeko nshinga rya Uganda ivuga ko uwiyamamariza kuba perezida, agomba kuba ari hagati y’imyaka 35 na 75 y’amavuko.
Ibi bisobanura neza ko Perezida Yoweri Museveni wavutse mu mwaka w’1944, uzaba afite imyaka 76 mu mwaka w’2021 atazemererwa kwiyamamaza. Muri uwo mwaka, ni bwo Uganda izakoresha andi matora y’umukuru w’igihugu.
Gusa n’ubwo icyifuzo cyo guhindura iyi ngingo kitaragezwa imbere y’inteko, abaturage batangiye kugaragaza ko batabishaka ndetse batangiye no kwihanangiriza abadepite. Umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi, bwana David Abala, avuga ko batangiye gutukwa n’abaturage, bemeza ko hari abadepite bamaze kwishyurwa amadolari arenga ibihumbi 100 ngo bazahindure iyi ngingo.
Iyi ngingo iramutse ihinduwe ishobora kuzateza imvururu muri iki gihugu, abaturage badahwema kugaragaza ko bashaka impinduka z’ubutegetsi bwa Museveni. Uyu mugabo, usa nk’utanafite gahunda yo kurekura ubutegetsi ayobora Uganda kuva mu mwaka w’1986.
Bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda bivuga ko Perezida Museveni wa Uganda ari mu ntambara ikomeye y’umuryango we aho bamwe bamusaba ko yareka manda itaha iyoborwa n’umugore we nawe akazasimburwa n’umuhungu wabo Gen.Muhoozi.
Bamwe bavuga ko ibyo Museveni atabikora byo gushyiraho umugore we cyangwa umuhungu we kuko ashobora guteza intambara muri icyo gihugu ariko abazi ibya politike bavuga ko intambara yo itashoboka kubera ko muri iki gihe usanga Abaperezida bashyigikirana ku buryo nta wapfa guteza intambara ngo bimukundire kuko bamurwanya bafatanije.
Muhungu John –Kampala
2,638 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply