umu amakuru- Batatu bari baheze mu kirombe cy’amabuye y’agaciro bakuwemo ari bazima | Umusingi

Batatu bari baheze mu kirombe cy’amabuye y’agaciro bakuwemo ari bazima

Please enter banners and links.

Nyuma y’amakuru yavugaga ko hari abagabo batatu baheze mu kirombe cy’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rusasa w’Akarere ka Gakenke, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25 Nyakanga 2017 Polisi yatangaje ko bakuwemo ari bazima.

Aba bagabo uko ari batatu bagwiriwe n’ikirombe mu gitondo cyo ku wa 24 Nyakanga 2017.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyaruguru, IP Innocent Gasasira, yavuze ko batabawe bagakurwa mu kirombe ari bazima.

Yagize ati “Abantu bashoboye kuvanwamo bakiri bazima. Ejo nimugoroba umwe yakuwemo, hasigaramo babiri, nabo mu mwanya ushize bose bakuwemo ari bazima.”

Yakomeje avuga ko icyo kirombe baguyemo, kiri gukorwaho ubushakashatsi niba kirimo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Colta na Wolfram.

 

 

2,629 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.