Dr.Frank Habineza Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe ibyo yahaboneye n’urucantege
— July 18, 2017
Please enter banners and links.

Umukandida uhagarariye Ishyaka rya Green Party Dr.Frank Habineza ari muri gahunda yo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu Ntara y’Iburazirazuba mu Karere ka Kirehe ariko ibyo yahaboneye ni urucantege.
Kuri uyu wa 18 Nyakanga 2017 yahereye mu Karere ka Kirehe ariko ahageze yasanze nta bantu bahari uretse abana babanyeshuri gusa.
Bamwe mu bari bajyanye nawe wasangaga bavuga ko ibi ari urucanenge ku mukandida wabo ariwe Dr.Frank Habineza kubera ko ahenshi ahagera akubura abantu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Green Party Ntezimana Claude yavuze ko bamenye amakuru ko hari abaturage bazindutse bakagera aho igikorwa cyagombaga kubera ariko ngo bakirukanwa.

Dr.Frank Habineza asetswa no kubona abana babanyeshuri benshi baza bafite ikirangantego cya FPR Inkotanyi bavuga ngo oyaaaaa!!!

Ngabo abanyeshuri bavugwa



Yakomeje avuga ko mu Murenge wa Gahara babuze umuyobozi n’umwe w’inzego z’ibanze ubakira ngo abahe ikaze mu Murenge wa Gahara.
Yongeyeho ati “twagiye ahandi hose baratwakira neza ngirango mwabonye ko muri Gatsibo aho twakoreye ejo byagenze neza ariko inaha sinzi ikibazo abayobozi bagizi”.
Umukandida wa Green Party Dr.Frank Habineza kubura abantu akahasanga abanyeshuri ntibyamuciye intege yavuze ijambo yari yateguriye abatuye Akarere ka Kirehe by’umwihariko Umurenge wa Gahara avuga ko azashyiraho ireme ry’uburezi ryiza ,nibamutora azabakorera umuhanda ndetse no kubaha ubutabera bwa bose.

Dr.Frank Habineza yageze mu wundi mujyi baramuhagarika baramusuhuza
Dr.Frank Habineza ubu witwa Kimaranzara nkuko babivugaga yabwiye abo bana n’abandi bake bari bahagaze hirya yahabereye igikorwa cyo kwiyamamaza ko nibamutora azarwanya inzara yavuzwe mu minsi ishize mu gihugu ,agahindura ireme ry’uburezi ,avuga ku mutekano rusange n’umutekano w’igifu asoreza ku kintu yavuze ko azabubakira umuhanda ubahuza n’igihugu cya Tanzania n’Uburundi mu buryo bwo kuborohereza ubuhahirane.
Ajya kuva muri ako Karere ka Kirehe aho yavugaga ati Green Party oyeeeee!!!! Abana nabo bati oyaaaaa!!! Yabwiye abo bana ati muzibutse ababyeyi banyu gutora Green Part kuko niyo izabaha Demokarasi nyayo.
Yavuye aho mu Karere ka Kirehe akomereza mu Karere ka Ngoma ku kibuga cya Semakamba aho naho yasanze abantu bacye cyane aribo bari muri stade abandi bihagarariye mu marembo badashaka kwifatanya nabo.


Hano bari ku Cya Semakamba n’umuyobozi w’Umurenge wa Kibungo

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo Mapendo Gilbert

Hano bicaye ni mu kibuga hitwa ku cya Semakamba
Dr.Frank Habineza ageze ku cya Semakamba ho yakiriwe neza n’ubwo abantu bari bake kuko yakiriwe n’umuyobozi w’Umurenge wa Kibungo witwa Mapendo Gilbert wagize ati “baturage bari hano nabasabaga ko mutuza mukumva imigabo n’imigambi y’umukandida wa Green Party mukumva ibyo azabagezaho kuko iki gihugu cyashyize imbere Demokarasi niyo mpamvu rero dukwiye kumuha umwanya akatubwira ijambo yatuzaniye bityo rero Green Party nkaba mbahaye ikaze muri uyu murenge wa Bibungo murakoze”.
Dr.Frank yakomeje avuga ko abana basanga nababwiwe ibyo bavuga kuko twavugaga ngo Green Party oyeeeee!!! nabo bagasubiramo ngo oyaaaaa!!! navuga ngo Repubulika y’uRwanda oyeeee!!! bati Oyaaaaaaa!!!.Abo bana bari bafite ikirangantego cya FPR Inkotanyi bigaragara ko baje babihishe bagera aho Green Party ikorera bagatangira kubikurayo aribyo berekana.
Dr.Frank Habineza yavuze ko bavuye aho mu Murenge wa Gahara hari undi mujyi bagezemo abaturage baramuhagarika ari benshi cyane baramusuhuza ndetse bamwizeza ko bazamutora.
Gahunda ya Dr.Frank Habineza irangiye yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru maze abajijwe iby’urugendo yagiriye Iburasirazuba bitamuciye integer nyuma yo kugera Kirehe akubura umuyobozi ubakira ndetse hakaza abana gusa wabonaga bashaka gusabota maze agira ati “Iburasirazuba ntibyoroshye uyu munsi twahereye mu Karere ka Kirehe aho twari twasabye ntago ariho baduhaye batujyanye kure naho batujyanye n’ubwo ari kure twagiyeyo ariko twatangajwe no kubona nta muyobozi utwakira ngo aduhe ikaze dutangazwa no kubona bohereza abana babanyeshuri wabonaga baje gusabota ariko n’ubwo ubona bica intege ariko twe twarabyiyemeje tuzakomeza kugeza amatora arangiye”.
Gatera Stanley
3,539 total views, 5 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
1 Comment
umunsi umwe ikinamico izarangira sha ntamvura idahita…