umu amakuru- Muhanga na Ngororero mu bikorwa byo kwiyamamaza Paul Kagame naho yakiriwe n’Abanyarwanda benshi,imvugo iba tora Kagame | Umusingi

Muhanga na Ngororero mu bikorwa byo kwiyamamaza Paul Kagame naho yakiriwe n’Abanyarwanda benshi,imvugo iba tora Kagame

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 18 Nyakanga 2017 Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yakomereje muri Ngororero na Muhanga ibikorwa byo kwiyamamaza aho yakiriwe n’Imbaga y’Abanyarwanda benshi wumvaga bishimye bafite imvugo igira iti Tora Kagame nta wundi.

Nta kabuza nyuma y’ikiruhuko kuri FPR Inkotanyi cyabaye kuri uyu wa Mbere, cyanageze no ku baturage bose kuko umunsi ibikorwa byasubukuriweho waranzwe n’ubwitabire n’imyiteguro yo ku rundi rwego rushimishije.

I Ngororero abaturage batangiye kugera muri Stade ya  Ngororero ahagana saa saba z’ijoro mu gihe mu Karere ka Muhanga saa munani na saa cyenda inkwakuzi bari mu Mujyi berekeza kuri Stade ya Muhanga.

Aya ma-stade yose yabereyeho ibi bikorwa kuri uyu munsi yasize umugani ku bijyanye n’imyiteguro ndetse n’ubwitabire kuko bitabiriye ari benshi cyane.

Perezida Kagame Paul ari kumwe n’Umuryango we

Perezida Kagame asuhuza abaturage bamwishimiye

Abo mu Ishyaka rya PL

Umwe mu bahanzi basusurutsaga abaturage witwa Senderi International Hit

Nko mu Karere ka Ngororero, hari hakozwe imyiteguro ihambaye kuko mu nkengero za Stade ku misozi biteganye, hari handitswe amagambo ashimangira ubudahangarwa bwa Paul Kagame na FPR Inkotanyi muri rusange.

I Muhanga naho ni uko byari byifashe kuko abaturage bari bakomeje imyiteguro ihambaye. Hari abagore bari bitwaje inkangara, ibisabo n’ibiseke baciye agahigo mu gutera impundu ndetse bavuga ko Kagame yabahaye ijambo bagomba kumutora, hakaba kandi urubyiruko rwanyuze umutima wa Paul Kagame akagezaho ababwira ati ‘Abanya-Muhanga murashimishije cyane’.

Aba basore n’inkumi bari babukereye mu nyikirizo zidasanzwe, bageze aho batera n’indirimbo zimenyerewe mu kiliziya ubwo Umukandida wa FPR Inkotanyi yari avuze ko ashimira amashyaka yamushyigikiye. Abo basore bahise baterera hamwe bati ‘Mwahisemo neza, Nyagasani muri kumwe’.

Indi myaka irindwi yo gukora

“Inama ni ya yindi, biratinze ngira ngo. Hanyuma ngo tube dufite indi myaka irindwi yo gukora, tukagera ku bindi byinshi biri imbere bidutegereje. Twubake andi mashuri, andi mavuriro, indi mihanda, dushobore kugeza ku Banyarwanda bose amashanyarazi.

Dushobore kugira ngo Abanyarwanda bashobore kwikorera, bacuruze bunguke, bashore imari bayifite mu byo bashaka byose. Abana bacu, ababyeyi bacu, abasaza bacu, bose, abagore, abantu bose biyumvemo amajyambere u Rwanda rushaka.

Ikindi se nabasaba ni iki? Gukora murakora, muri abakozi musanzwe mukora, umutekano musanzwe muwutanga, icyo nasaba ni uko turushaho gusa. Ni uko twongera umuvuduko tugenderaho. Ejo bundi nabwiraga abantu ko iyo ushaka kugera kure, hari umugani wahimbwe n’abandi njye narawumvise gusa ntabwo nawuhimbye. Ngo iyo ugira ngo ugere kure mujyana muri benshi mukagendera hamwe, iyo ushaka kugenda wihuta ugenda wenyine…njye imiterere y’u Rwanda, tubishaka byombi. Dushaka kwihuta kandi dushaka kugera kure, kandi dushaka no kugera kuri byinshi.”

Ibyiyumvo n’imbamutima z’abanya-Muhanga bacyereye kwakira umukandida wa FPR-Inkotanyi Kagame Paul

Ibihumbi by’abayoboke b’Umuryango FPR-Inkotanyi, ab’imitwe ya politiki umunani yifatanyije nawo mu gushyigikira Kagame muri aya matora ateganyijwe ku wa 3 no ku wa 4 Kanama uyu mwaka, bakoraniye muri Stade ya Muhanga, aho morali yuje ibigwi by’uyu mukandida n’akanyamuneza kuri aba baturage ari ntagereranywa.

Niyoyita Revocate, umuhinzi w’imyaka 58 waturutse mu Kagari ka Gitarama mu Murenge wa Nyamabuye, avuga ko uyu munsi ari ibirori kuko yaraye yuhiye imyaka ye akanahirira inka ye kugira ngo yirinde icyamubuza kwakira umukandida ashyigikiye Perezida Kagame.

Yagize ati “Ikintu cya mbere mushimira ni umutekano dufite mu gihugu, nta muntu ukirenganya undi turarya tukaryama, yaduhaye inka, mituweli, amashanyarazi n’ibindi, ntacyo namushinja numva yategeka kugeza igihe Imana izabishakira. Yampaye inka imaze kubyara gatatu ubu narituye. Nzamutora 100% n’abanjye bose nubwo umusaza wanjye yacitse akaguru ariko nzamutegera moto nawe ajye gutora.”

Nyabyenda Epiphanie wo mu Kagari ka Mbari mu Murenge wa Shyogwe nawe avuga ko babyutse saa cyenda bagakorana ngo baze gushyigikira Kagame. Yishimira ko muri manda ishize yahawe amashanyarazi agaca ukubiri n’agatadowa.

Ati “Twaje kwakira umusaza wacu Kagame Paul rwose ntako atagize, tuzamutora 100% ntacyo tumushinja. Yaduhaye amashanyarazi, aduha inka ubu turanywa amata, umutekano ni wose, imihanda yaraharuwe, VUP yazihaye abantu rwose Imana izamuhe umugisha azatuyobore kugeza igihe Imana izamwitwarira.”

Stade ya Muhanga yuzuye neza abaturage biganjemo urubyiruko, rurimo kubyina mu buryo budasanzwe, rukaba runejejwe no kongera kwitorera Kagame ngo rukomeze kugira amahirwe yo kwiga, kwiteza imbere n’ibindi.

Tuyisenge Madeleine umunyeshuri mu mwaka wa Kane muri GS Gitarama, ukomoka mu Kagari ka Gahogo afite imyaka 19 ni ubwa mbere agiye gutora Perezida wa Repubulika. Yishimira uburyo agiye kugira amahirwe yo kwihitiramo umuyobozi.

Akomeza avuga ko kuba Kagame yarasubije abagore agaciro ari kimwe mu byamukoze ku mutima, bityo akaba yiteguye kumuha ijwi rye.

Yagize ati “Ninjya gutora nzashingira ku bikorwa, Kagame yazanye umutekano mu gihugu, abanyeshuri turiga nta kibazo, twigira ubuntu. Numva bavuga ko kera abakobwa bahezwaga mu ishuri ntitwige bakaduheza mu gikari, nishimira ko yatumye mu iterambere twese tujyana yaba abahungu n’abakobwa.”

Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Kagame, yavugwaga  imyato hirya no hino muri Stade ya Muhanga, kuko nka Uzamurera Godeleine wo mu Mudugudu wa Rubuye, Akagari ka Mbari mu Murenge wa Shyogwe, yemeza ko ari intwari yabashije kunga Abanyarwanda, igafasha abatishoboye bakabona mituweli n’aho kuba, akabaha inka. Ku bwe yahawe inka none ironsa abana be baranywa amata.

Paul Kagame abwira abaturage ba Ngororero yagize ati “Nkuko n’ubundi mwabigenje mu 2010 na none twaje hano mbere yaho 2003 n’aha twarahaje, ariko uko tuhaza guhera icyo gihe niko dusanga hari intambwe yatewe, n’uyu munsi twagarutse 2017 twasanze twarateye intambwe ndende kuva mu 2010”.

Perezida Kagame uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi yagize ati “Usibye kuza hano, kubasuhuza, kubasaba ngo muzakore igikorwa neza cyo gutora ku itariki enye z’ukwezi kwa munani mutora umukandida wa FPR Inkotanyi ariwe mukandida wanyu, ndashaka kubabwira ko tugomba kwitegura gukora, kunoza umurimo dukora, dushaka inyungu zihindura ubuzima bukaba bwiza kurushaho kuri buri wese. Tugomba kubyitegura, tukitegura kubikorera, tukitegura gufatanya mu bindi bikorwa.”

 

 

 

2,559 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.