Inama ngira Mpayimana Phillipe ibyo arimo abireke amajwi ayahe FPR Inkotanyi
— July 16, 2017
Please enter banners and links.

Burya ukuri ni ngombwa kandi no kugira umuntu inama ni ngombwa njye nshingiye ku byo mbona Umukandida wigenga Mpayimana Phillipe uvuga ko ashaka kuyobora u Rwanda muri gahunda Abakandida barimo namugira inama yo kubivamo amajwi akeka yari kubona akayaha FPR Inkotanyi kuko mbona ariyo izatsinda kandi n’abandi ndizera ko ari uko babibona.
Iki n’igitekerezo nagize nyuma yo kubona mu minsi mike kwiyamamaza ku bakandida itangiye nabonye ko ibyo arimo atabishoboye kubera impamvu ngiye kubabwira kandi ntazagire ngo ni ukumuca intege.
Ubundi iyo ukora ikintu biba bisaba ko ugikora uko bikwiye iyo utagikoze uko bikwiye uratsindwa nawe rero hari byinshi mbona adakora neza nkaba aribyo nshingiraho mvuga ko akwiye kubireka kubera ko atabishoboye cyangwa atabikora neza amajwi ye akayihera FPR Inkotanyi cyangwa Green Party ariko ayahaye FPR Inkotanyi wenda hari igiye yamwibuka mu minsi iri imbere ikamuha akazi.

Ubundi yakabaye afite T.Shirt ziriho ifoto ye imwamamaza none yananiwe no kubona amafaranga akoresha iye wenyine kandi ubundi n’abafana be cyangwa itsinda rikorana nawe ryakabaye ryambaye izo T.Shirt ariko n’iryo tsinda ntaryo afite.
Mpayimana yakabaye afite ibyuma akoresha acuranga ndetse bimufasha kuvugiraho kugirango abantu baje kumva imigabo n’imigambi ye bayumve neza ariko aho maze kumubona nta mikoro aba afite ukibaza uko ni ukwiyamamaza nk’umuntu ushaka kuyobora igihugu cyangwa ni byenda gusetsa?.
Nabonye abandi bakandida bagenzi be baba bafite ibyo byose navuze haruguru ndetse bafite n’abahanzi bakoresha mu gushyushya urugamba aho baba bagiye kwiyamamaza ariko mushuti wanjye mbona ntabo afite uretse n’abahanzi abandi baba bafite abanyamakuru babafasha kwamamaza ibikorwa byabo we ntabo afite nshingiye kuri ibyo byose niyo mpamvu navuaga ko akwiye kubireka.
Uretse n’ibyo ejo Kuwa 15 Nyakanga bimwe mu bitangazamakuru byatangaje ko hari aho yagombaga kujya kwiyamamaza ariko ntiyahageze abantu bakibaza icyatumye ataza kwiyamamaza bikabayobera mu gihe abandi aho bari bateganije hose bahageze.
Kuba mvuze ko amajwi ye ayahe FPR Inkotanyi ntago ari uko wenda hari icyo yamaye cyangwa ikindi ahubwo ni uko mbona ariyo izatsinda ubwo rero nayihe wenda nayo hari igihe yamwibuka ikamuha akazi.
Iki n’igitekerezo cyanjye uko mbibona ariko hari undi nawe ufite igitekerezo cye nawe ashobora kukigeza ku basomyi b’ikinyamakuru akoresheje Email.stanleygatera@gmail.com .
Gatera Stanley
0783664450
4,074 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Opinion: Ese umuntu utarayoboraho Umudugudu ni gute ashaka kuba Perezida w’Igihugu?Bagabanye kudusuzugura
Aratabaza kubera gusenyerwa n’amazi aturuka mu isoko no mu ruganda
Opinion:Nturi uwa mbere nturi uwa 2 nturi n’uwa 3 bamaze kwicara muri iyo ntebe,ARJ ntabwo ari akarima kawe(Vedio)
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus yafunguwe arangije umwaka muri gereza
Champions League: Amakipe ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe uko yatomboranye ,Real Madrid na Manchester City, FC Barcelone na Napoli,Liverpool isigaye iryana izahura na Atletic Madrid
2 Comments
Into ivuza kuri mpayimana ndashingiro bifite. kuko itora riba mwibanga .ntirireba ko abantu benshi bataje.
Ikindi kandi ntabyibuka igihe Buyoya na Ndadaye biyamazaga. iprona hazaga ayanyu benshi .
Magic frodebu hakaza bake.
Ariko wumvise ibyavuye mumatora .ndadaye niwe waje kutorwa.kandi byagararaga ko ntabantu afite mumihanda. Bambaye frodebu.abantu bose baribambye iprona.
Buri Itora ni nkumukino w’umupira kuko byose bishoboka. ahubwo Gatera ari kwica amatora kuko ari gushaka kumvikanisha ibitekererzo bye kandi atiri n’umukandida: Abagabo duhanze amaso mukumvikanisha ibitekererzo byabo ni batatu wowe Gatera icecekere keretse niba hari uwa gutumye ngo ugende unegura cyangwa usebya umwe muri abo batatu, kandi bo kugeze ubu bagiye bagaragza kubahana aho bamaze kunyura hose