Diane Rwigara yatangije Movement yo guharanira amahoro no gutinyura abantu bafite ubwoba
— July 15, 2017
Please enter banners and links.

Diane Shima Rwigara nyuma yo kwangirwa kwiyamamariza kuyobora u Rwanda
ndetse agashinjwa gukoresha urutonde rw’abayoboke ba PS Imberakuri n’indangamuntu z’abantu bapfuye kugira ngo yuzuze imikono yasabwaga na Komisiyo y’Amatora, yashimangiye ko ari itekenika ryakozwe mu rwego rwo kumubuza uburenganzira bityo akaba yatangije urugamba rw’amahoro rugamije guharanira uburenganzira bw’abanyarwanda,gutinyura abantu bafite ubwoba n’abantu gutinyuka bakavuga.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2017 ,Diane Rwigara agaruka ku byamuvuzweho nk’impamvu yo kwanga Kandidatire ye yagize ati ’’Uburenganzira ntibusabwa buraharanirwa. Nubwo nari mbizi ko uburenganzira budasabwa ahubwo buharanirwa, natangiye mbusaba kugira ngo mwese mube abagabo bo kubihamya niyo mpamvu nsaba Abanyarwanda kunshyigikira muri uru rugamba nangije.

Murabibonye ko twasabye uburenganzira twujuje ibyo twasabwaga byose ndetse twaranabirengeje igisubizo kikaba akarengane n’akaga kose twanyuzemo. Ibyo muri abagabo bo kubihamya kandi nifuza ko mwaba nabo guhamya ko twiyemeje gutangiza urugamba rw’amahoro kuko ariyo twemera tugaharanira uburenganzira bwacu.’’
Akomeza agira ati’’Ni muri urwo rwego uyu munsi ntangije Mouvement yo guharanira uburenganzira bw’Abanyarwanda no kurwanya akarengane.
Iyo mouvement nkaba nyise : Mouvement y’agakiza ka rubanda. . People’s Salvation Movement . Iyo mouvemnt ikaba ifite inshingano yo gukangurira rubanda uburenganzira nyabwo, ndetse no gushyiraho ingamba zo kubuharanira mu nzira y’amahoro’’.
Diane Rwigara akaba yashimangiye ko iyi mouvement itagomba kwitiranywa n’ishyaka rya politiki. Ahubwo ari urugaga rwihaye inshingano yo gusobanurira rubanda uburenganzira bwabo no kubuharanira mu mahoro. Kuko uburenganzira butagomba kuba favor/faveur.
Akomeza avuga ko umunsi rubanda ruzamenya uburenganzira bwabo, akazi kazaba koroshye kuko buri wese azatanga umuganda we mu kubuharanira no kubaka igihugu.
Diane Rwigara abajijwe niba aramutse afunzwe cyangwa agapfa iyo Movement yakomeza yagize ati “uru n’urugamba natangiye kandi ndwiteguye niyo napfa cyangwa nkafungwa byose nabitekerejeho ndabyiteguye kandi hari abandi bakomeza urugamba natangije”.
Mu minsi ishize ku Kacyiru mu nama yahuje Polisi y’Igihugu n’abanyamakuru Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Businge Johnston yavuze ko nta bwoba buri mu bantu ati “icyo mbona n’ibyishimo biri mu bantu kuko ababonye Rwanda Day mu gihugu cy’Ububiligi byari ibyishimo abantu baturutse imihanda yose baje kwishimana na Perezida wabo abavuga ubwoba sinzi aho babikura”.
Umukuru wa Polisi y’Igihugu IGP Emmanuel K Gasana nawe muri iyo nama yijeje Abanyarwanda bose n’ibintu byabo kubaha umutekano uhagije.
2,687 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus yafunguwe arangije umwaka muri gereza
Champions League: Amakipe ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe uko yatomboranye ,Real Madrid na Manchester City, FC Barcelone na Napoli,Liverpool isigaye iryana izahura na Atletic Madrid
Leave a reply