umu amakuru- Ishyaka PPC rya Dr Mukabaramba ribaye irya 3 ryiyemeje gushyigikira Perezida Kagame mu matora | Umusingi

Ishyaka PPC rya Dr Mukabaramba ribaye irya 3 ryiyemeje gushyigikira Perezida Kagame mu matora

Please enter banners and links.

Kuri iki Cyumweru tariki 18 Kamena 2017 Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane (PPC) ryemeje ko rizashyigikira Paul Kagame nk’umukandida mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama nyuma y’uko yemejwe n’Umuryango FPR Inkotanyi kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu mwanzuro wemerejwe mu Nteko Rusange ya PPC yateranye kuri iki Cyumweru mu Mujyi wa Kigali Akarere ka Kicukiro  ukaba utangajwe wiyunga mu y’andi mashyaka yari yaragaragaje ko azashyigikira Perezida Kagame, arimo PL, PSD na PDC.

Mu matora aheruka mu 2010, Dr Mukabaramba yiyamamaje ashaka kuyobora igihugu ariko aratsindwa kuko Perezida Kagame yagize amajwi 93.08% mu gihe Dr Mukabaramba yari afite 0.40%.

Mu nteko rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi yemerejwemo Paul Kagame nk’umukandida, Perezida wa PPC, Dr Alvera Mukabaramba, yari yijeje ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru aribwo umwanzuro w’abarwanashyaka be umenyekana.

Yagize ati “Turabashimira Nyakubahwa Perezida kuba mwatorewe kuzajya mu matora muhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi, turashimira kandi abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babahundagajeho amajwi ijana ku ijana. Tukaba tubijeje mu by’ukuri ko natwe tuzavuga aho duhagaze ejo mu gitondo.”

Gusa mbere yo kuvuga atyo, ijambo rye ryaranzwe no gushima intambwe ikomeye u Rwanda rwabashije gutera kubera ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Yagize ati “Abayoboke b’Ishyaka ry’iterambere n’ubusabane, PPC, barabashimira byimazeyo kuba mwaratanze urubuga buri wese akisanzura, agatanga igitekerezo nta kwishisha, umuturage akihitiramo umuyobora mu nzira ya demokarasi idaheza, akagira uruhare mu bimukorerwa, amahoro n’umutekano biraganza byubakiye ku bumwe no gukorera hamwe, mu bufatanye na buri wese hagamijwe kugera ku iterambere buri wese yibonamo.”

Dr Mukabaramba yavuze ko ibyo igihugu kigezeho kubera Perezida Kagame bazahora babizirikana iteka, kuko ari umusingi ukomeye w’ibyiza bifuriza buri munyarwanda.

Minisitiri Mukabaramba yabajijwe n’abanyamakuru ibibazo bitandukanye birimo ko gushima ibyo FPR Inkotanyi yagezeho bo Ishyaka ryabo rizahora rishima iby’andi mashyaka?cyangwa bo bazagera ryari ku butegetsi ngo bayobore igihugu ko ubusanzwe ariyo ntego y’Amashyaka ari ukugera ku butegetsi.

Minisitiri Mukabaramba akaba Perezidante w’Ishyaka PPC yasubije abanyamakuru ati “kwishyirahamwe kw’Amashyaka kuki mwumva ko bitabaho kandi amategeko abyemera,kuki ahandi biba hano byaba mukavuza induru”.Arangije ikiganiro n’abanyamakuru yagize ati “mumbijije icyuya pe”.Byavugwaga ko Ishyaka PPC bari bafite umukandida wabo ariko ngo nyuma haza umuntu ababwira ko bagomba guhindura gahunda bagashyigikira uwo bemeje ariko Minisitiri Mukabaramba Alvera akaba yabihakanye yivuye inyuma ko ibyo bintu ataribyo.

Gatera Stanley

2,537 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.