umu amakuru- Ibimenyetso ko Ivan Semwenga atapfuye hari umuzungukazi wamwishyuzaga akayabo | Umusingi

Ibimenyetso ko Ivan Semwenga atapfuye hari umuzungukazi wamwishyuzaga akayabo

Please enter banners and links.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko umuherwe Ivan Semwanga atapfuye ahubwo yakoze biriya kugirango ideni ry’umuzungukazi abone uko arikira.

Umwe mu bantu bakurikiranye ibya Ivan Semwanga wahoze ari umugabo wa Zari bafitanye abana 3 utarashatse ko amazina ye avugwa avuga ko  atapfuye ati “ni nde wigeze abona umurambo wa Ivan Semwanga bamwerekana no mu rusengero ko hakoreshejwe kasike(casque)abantu bose bagiye buri umwe yavugaga ibye”.

Uwo muntu yakomeje avuga ati mwigeze mubona abana be barira?ko abandi bagabo bapfa abana bakarira aba Ivan Semwanga mwigeze mu bona barira ko ari umupangu bari baziranyeho na se.

Hano basezera kuri Ivan Semwanga

Ayo niyo mafoto bavuga yatanze amafaranga mu bitaro kugirango abantu bavuge ko yari arembye

Abana ba Ivan ubona ku maso yabo batagaragaza akababaro ko gupfusha se

Ivan Semwanga na Zari wahoze ari umugore we

Amakuru yandi aturuka muri Afurika y’Epfo avuga ko Ivan Semwanga yari afite ideni ry’umuzungukazi tutaramenya amazina ye akaba atari afite amafaranga yo kumwishyura kandi abantu bamuziho ko ari umuherwe atabura ayo kwishyura akumva ko abahungu b’uwo muzungu bazamujyana mu nkiko agaseba ahitamo guhimba kuvuga ko yapfuye kugirango abamwishyuza batazongera kumwishyuza kuko bazaba babonye ko yapfuye ndetse yashyinguwe.

Umunyamakuru wo muri Uganda witwa Joseph yavuze ko hari umuntu muri Afurika y’Epfo wamuhamagaye kuri Telephone ye igendanwa amubwira ko yihuta akajya ku kibuga cy’indege agakuraho agapapuro kari ku isanduka y’umurambo bitaga ko ari uwa Semwanga ariko umunyamakuru yagiye kuhagera ba kanyama (abagabo bakodeshwa bibigango bafite imbaraga)barimo kukarwanira ibyo nabyo kikaba kimwe mu bimenyetso ko ibivugwa ko atapfuye ari ukuri.

Ikindi kimenyetso ni uburyo imva ya Ivan Semwanga yahise ishyirwaho uburinzi bukomeye na polisi kugirango hatagira uza agacukuru bagasanga ataari we washyinguwe bigateza ikibazo ku buryo no kugeza uyu munsi imva iracyarinzwe.

Ndetse na Zari abamurebaga bavugaga ko wabonaga adasa n’umuntu wapfushije umugabo babyaranye ku buryo na Se wa Ivan yamushinjije mu bantu ko batishimiye imyitwarire ye ati “wabonaga aho yari yicaye aseka n’abantu be mu gihe abandi wabonaga barira bafite akababaro nabyo abantu bakaba bavuga ko impamvu Zari atababaye ari uko yarazi umupangu.

Ibijyanye n’amafoto yerekanwaga kuri interineti ya Ivan Semwanga ,abantu bavuga ko ariya ari amafoto yagiye agatanga ruswa bakamufotora ari mu bitaro arembye ,abandi bakavuga ko ariya yari amafoto ye ya cyera.

Zari ari kumwe n’umukunzi we umuhanzi Diamond

Ubu Zari akaba yaratandukanye na Ivan Semwanga akaba yarashakanye n’umuhanzi wo muri Tanzania Diamond bafitanye abana babiri.

Muhungu John-Kampala

 

3,899 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.